00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imisifurire ikibazo cya mbere ku mukino wa mbere w’igikombe cy’Isi

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 13 June 2014 saa 10:00
Yasuwe :

Mu gihe kuri uyu wa Gatanu hakinwa imikino itatu y’igikombe cy’Isi, ubanza wasize benshi bibaza ku misifurire y’Umuyapani Yuichi Nishimura kuri penaliti yahaye Brazil n’igitego cya Croatia cyanzwe.
Kanda hano wumve byinshi ku munsi ufungura igikombe cy’Isi 2014
Dejan Lovren wakoreye ikosa kuri Fred bikavamo penaliti yinjijwe na Neymar yavuze ko ari ikimwaro ku Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) no ku mupira w’amaguru muri rusange.
Yagize ati " Sinakoze kuri Fred, Isi yose (…)

Mu gihe kuri uyu wa Gatanu hakinwa imikino itatu y’igikombe cy’Isi, ubanza wasize benshi bibaza ku misifurire y’Umuyapani Yuichi Nishimura kuri penaliti yahaye Brazil n’igitego cya Croatia cyanzwe.

Kanda hano wumve byinshi ku munsi ufungura igikombe cy’Isi 2014

Dejan Lovren wakoreye ikosa kuri Fred bikavamo penaliti yinjijwe na Neymar yavuze ko ari ikimwaro ku Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) no ku mupira w’amaguru muri rusange.

Yagize ati " Sinakoze kuri Fred, Isi yose yabibonye. Brazil bakinnye ari 12. Buri gihe dukora inama n’abasifuzi mbere y’umukino ariko murebe ibyo baba bakoze.”

Lovren yahakanye ko atigeze akora kuri Fred mbere y'uko Nashimura atanga penaliti

Mu gihe Croatia yashoboraga kugombora iyi penaliti ya Neymar, igitego cya Perisic cyaburijwemo n’ifirimbi ya Nishimura kuko Olic yari yagonze umunyezamu wa Brazil, Julio Cesar.

Umutoza wa Croatia, Niko Kovac yavuze ko abasifuzi bakwiye gusubira ku mategeko agenga umukino ariko avuga ko uburyo Fred yakoresheje bwari uburyo bwo gushaka intsinzi, ikibazo kiba umusifuzi.

Yagize ati “Fred apima nibura ibiro 85, sintekereza ko yari kugwa mu buryo bworoshye nkaburiya, sinamurenganya kuko yashakaga intsinzi. Icyo nifuza ni uko abasifuzi basubira mu mategeko y’umukino.”

Abakurikiye umupira ntibavuga rumwe niba Olic yabanje gusunika Julio Cesar
Twitter: Hakozwe amafoto menshi y'umusifuzi Nashimura ari kumwe n'abakinnyi ba Brazil

Ku munota wa 11, myugariro wa Brazil, Marcelo yitsinze igitego cyishyuwe na Neymar ku munota 29 yongeraho na penaliti yatsinze ku munota wa 71. Oscar yatsinze agashinguracumu ku munota wa 90.

Nyamara ariko mu rwego rwo gukemura impaka, abasifuzi bahawe imiti yo gutera mu kibuga mu gihe hasifuwe ikosa berekana aho gutereka umupira no guhagarara ku rukuta.

Muri iki gikombe hari gukoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwerekana ko igitego cyinjiye, umupira warenze umurongo.

Nashimura afite imyaka 42 yasifuye igikombe cy’Afurika mu 2008 muri Ghana, ntiyahawe umukino wa ¼ nyuma yo kudaha umukinnyi wa Angola wamusunitse ikarita ubwo bakinaga na Misiri. Angola yaje guhagarikwa imyaka 5.

Urukuta: Abasifuzi bitwaza imyuka batera mu kibuga aho abakinnyi baba bagomba guhagarara

Mu gikombe cy’Isi 2010, Nashimura yasifuye umukino wahuje u Bufaransa na Uruguay, aba uwa mbere gutanga ikarita y’umutuku yahaye Umunya Uruguay, Nicolás Lodeiro.

Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cy’amakipe mu 2010, abafana ba Tout Puissant Mazembe ntibishimiye ibyemezo by’uyu Muyapani wabasifuriye amakosa 21 ku 9 ya Inter de Milan.

Aba bafana bahise basahura iduka ry’Umushinwa ryari hafi ya stade mu gihe uyu ari Umuyapani.

Yuichi Nishimura niwe watowe nk’umusifuzi mwiza wo muri Aziya mu 2012. Haribazwa niba Yuichi Nishimura ashobora kongera guhabwa undi mukino muri iki gikombe cy’Isi.

Imifanire y'abakobwa n'abana muri Brazil yafashe indi ntambwe
Ikipe ya Luis Felipe Scolari yagiriwe icyizere ku mukino ubanza
Croatia yabanje mu kibuga
Sao Paulo: Isinzi ry'abafana bahiriye kuri televiziyo nini

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages