Yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Werurwe 2026, nyuma y’umukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Etincelles FC yakinnye na Rayon Sports mu mukino wari utegerejwe na benshi, dore ko wari gutuma Gikundiro ishyira igitutu ku makipe ahanganiye Igikombe cya Shampiyona.
Iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu yatsinze igitego ku munota wa 65 cyinjijwe na Yacouba Nimaga, Rayon Sports icyishyura ku munota wa 80 ifashijwe na Fall Ngagne.
Gusa Etincelles FC ntabwo yemera ko uyu mukino yagombaga kuwunganya kuko igaragaza ko hari amahirwe yo kubona penaliti ariko ntizihabwe.
Imwe ni umupira Ramazani Tshimanga yakoze n’ukuboko mu rubuga rw’amahina, ndetse na Niyonkuru Sadjat washyizwe hasi mu rubuga rw’amahina.
Bizimana Abdou ’Bekeni’ utoza Etincelles yanze kugira icyo avuga kuri iyi misifurire, kugira ngo atiteranya n’abasifuzi kuko akenshi ngo iyo babavuzeho babitwaraho nabi.
Ati “Imisifurire buriya iyo tuyivuzeho bibyara inzika ikomeye ku basifuzi ngo baramvuze, ngo nitwongera guhura nzabereka. Ubu noneho ndabeshye, imisifurire yagenze neza. Ndabeshye, none mbigenze gute?”
“Bucye kabiri ejo twongere duhure, none se ndabanga kugira ngo bigende gute? We se mu mutima we ari kumva ko atatwibye? Ejo nabonye Rwasamanzi [utoza Marine] avuga ngo aramusabira imigisha ku Mana. Nanjye ndavuze nti yakoze Imana imufashe.”
Kunganya na Rayon Sports byatumye, Etincelles FC igira amanota 29 yayigumishije ku mwanya wa 16, mu gihe Rayon Sports yafashe umwanya wa kane n’amanota 39.










Ibitekerezo 0