Iyi mpanuka yabereye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmus ubwo imodoka ya Kiyovu Sports yari ivuye kuri Stade Mumena, igana kuri Stade ya Kigali.
Uwari uhari ubwo ibi byabaga, yabwiye IGIHE ko “Imodoka yagonze umunyamaguru agakomereka ukuguru.”
Yakomeje avuga ko polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise ihagera igakurikirana uko uko byagenze mu gihe umunyamaguru yajyanywe kwa muganga.
Kiyovu Sports yahise ikomeza kuri Stade ya Kigali aho iri gukorera imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona izakiramo Gasogi United ku Cyumweru saa Sita n’igice.
Nyuma y’mikino irindwi imaze gukinwa, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 16, irusha rimwe AS Kigali ya kabiri.






Ibitekerezo 0