Ikipe y'Igihugu yitegura imikino ibiri izaba ku wa 22 Werurwe i Cotonou na tariki ya 27 Werurwe i Huye, yagombaga guhamagarwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Werurwe.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko uru rutonde rw'abakinnyi bahamagawe rwarangije guhabwa Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, ndetse ruri mu biro bye ariko akaba atararusinyaho ngo hatumizwe ikiganiro n'abanyamakuru rutangarizwe Abanyarwanda.

Impamvu yatumye uru rutonde rutinda mu biro by'Umunyamabanga ni uko Minisiteri ya Siporo itaratanga uburenganzira ntakuka ko Umutoza Ferrer asinya amasezerano mashya y'imyaka ibiri azamugeza muri Werurwe 2025, dore ko ari yo izajya imuhemba.

Carlos Ferrer yakomeje kwizezwa ko mbere ya tariki 5 Werurwe azaba yabonye amasezerano mashya, nubwo hagiye hazamo gutinda.

Inshingano ze nk'Umutoza azikorera ku gihe, akaba ategereje abakoresha be ari bo FERWAFA na Minisiteri ya Siporo ko bamuha amasezerano yatuma atoza imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Bénin ari mu mwuka mwiza.

Amakuru yandi avuga ko amahirwe menshi ari uko umutoza Ferrer yasinya amasezerano mashya y'imyaka ibiri ku wa Gatanu tariki 10 Werurwe, akaba ari na bwo uru rutonde ruzajya hanze.

U Rwanda ni urwa gatatu mu itsinda L n'inota rimwe, riyobowe na Sénégal n'amanota atandatu, Mozambique n'amanota ane mu gihe Bénin iri ku mwanya wa nyuma wa kane, nta nota ifite.

Umutoza w'Amavubi, Carlos Ferrer, ategereje gusinya kugira ngo atangaze ikipe yahamagaye
Umutoza w'Amavubi, Carlos Ferrer, ategereje gusinya kugira ngo atangaze ikipe yahamagaye
Amavubi azakina na Bénin imikino ibiri mu mpera z'uku kwezi
Amavubi azakina na Bénin imikino ibiri mu mpera z'uku kwezi