Aya makuru yatangiye kuvugwa ku Cyumweru nyuma y’umukino AS Kigali yanganyijemo igitego 1-1 na Indahangarwa WFC y’i Rwinkwavu mu Burasirazuba, iri ku mwanya wa cyenda ku rutonde rwa Shampiyona.
AS Kigali yirukanye Umutoza Mukuru, Mukamusonera Théogenie, nyuma y’iminsi itanu yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze Rayon Sports Women FC igitego 1-0, umukino watojwe n’Umutoza Wungirije, Ntagisanimana Saida.
Perezida wa AS Kigali y’Abagore, Twizeyeyezu Marie Josée, yemereye IGIHE aya makuru ndetse anatangaza impamvu batadukanye na Mukamusonera Théogenie.
Ati "Yadusabye uruhushya ajya gukora ikizamini cya Licence B, agarutse amara icyumweru yarataye akazi, nta ruhushya, ari na yo mpamvu umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari atawutoje. Harimo kandi no kutumvikana na bagenzi be bamwungirije mu mukino twanganyijemo n’Indahangarwa WFC y’i Rwinkwavu.”
Yongeyeho ati "Twafashe umwanzuro wo kumusezerera tukazakomezanya n’umwungiriza we mu gihe cy’umwaka.”
Umutoza Mukamusonera Théogenie yazize iki?
Uretse kuba yaramaze icyumweru hanze y’ikipe nta ruhushya nyuma y’amahugurwa ya Licence B, hari byinshi bishingiye ku mibanire y’uyu mutoza n’abungiriza be ndetse n’abakinnyi yatozaga muri AS Kigali WFC.
Ku mukino AS Kigali yanganyijemo n‘Indahangarwa WFC, mbere yawo havugwaga umwuka utari mwiza hagati y’umutoza n’ubuyobozi aho byavugwaga ko Mukamusonera yababajwe cyane n’uko ikipe yatwaye Igikombe cy’Intwari itari mu maboko ye, bisa n’aho atishimiye ibyo umwungiriza we yagezeho.
Ibi byaje kugaragarira muri Shampiyona nyuma y’iminsi itatu gusa, aho ku mukino na Indahangarwa WFC, uyu mutoza yashyize ikipe mu kibuga atabanje gukora inama ya tekiniki ivugirwamo imikinire baza kugenderaho.
Ubwo amakipe yombi yajyaga mu karuhuko k’igice cya mbere, abatoza bamwungirije ndetse na ‘General Manager’ hamwe n’abakinnyi bamugiriye inama z’uburyo akwiye gukora impinduka haba mu mikinire ndetse no gusimbuza kugira ngo bigaranzure Indahangarwa, yabyemeye bakibimubwira ariko mu mukino hagati ntiyabikora.
Nyuma y’umukino telefoni ngendanwa zaracicikanye, komite nyobozi iganira ku bimaze kubera i Rwinkwavu ari na bwo bukeye, ku wa Mbere saa Tanu, habaye inama yihutirwa y’abatoza n’abakinnyi isasa inzobe ku bibazo biri hagati yabo n’Umutoza Mukamusonera Théogenie.
Mbere y’inama, saa Mbiri za mu gitondo, Mukamusonera yamenyesheje ubuyobozi bwa AS Kigali WFC ko agize impamvu zihutirwa, bityo atari buboneke mu nama.
Inama yagombaga gukorwa n’abantu 26 yabuzemo bane barimo na Mukamusonera. Mu gusasa inzobe, mu nama havugiwemo byinshi ko uyu mutoza hari abakinnyi bafitanye ibibazo byihariye ndetse bituma atabashyira muri 18 bitabazwa ku mukino.
Aba bakinnyi babwiye Ubuyobozi ko hari abagurije Umutoza amafaranga yagiye abitabaza mu bihe bitandukanye, hagira uwishyuza akamusubiza nabi ndetse bikaba intandaro yo kutamushyira mu bakinnyi bitabazwa ku mukino kabone n’iyo abakinnyi muri rusange baba bari munsi ya 18.
Ibi ndetse byashyizwe mu ibaruwa ubuyobozi bwa AS Kigali bwandikiye uyu mutoza imuhagarika.
Abakinnyi kandi bareze uyu mutoza kubagana bya hato na hato ku makosa adakwiye, we agahitamo gukinisha abakinnyi batuzuye 18 nyamara byatewe na bimwe mu bibazo byavuzwe haruguru.
Nyuma y’inama, ubuyobozi bwa AS Kigali bwasabye abakinnyi kwandika buri umwe umubare w’amafaranga Umutoza Mukamusonera ababereyemo yose hamwe asaga gato ibihumbi 100 Frw.
Mu ibaruwa ubuyobozi bwa AS Kigali bwandikiye uyu mutoza bumuhagarika, harimo ko buzakomeza kumwishyura ndetse no kumuha uduhimbazamusyi ariko bwakuyemo amafaranga abereyemo abakinnyi.
IGIHE yagerageje kuvugana na Mukamusonera kuri ibi ashinjwa n’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bwa AS Kigali WFC, ariko ntiyitabaga telefoni ye ngendananwa kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!