Ni umukino wabaye nta bafana bari ku kibuga nyuma y'ubusabe bwa Al Hilal ku Mpuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF.
Ni umukino Al Hilal-Benghazi yakiriyemo Rayon Sports mu Rwanda kubera ibiza byagwiriye Libya aho iyi Kipe ikomoka bitatumaga ukinirwa iwabo kuko uretse ibikorwaremezo byangiritse n'abaturage b'igihugu muri rusange bari mu gahinda.
Nyuma y'iki cyemezo, abafana ba Rayon Sports bakoze akarasisi kahagurukiye mu Karumuna mu Karere ka Bugesera, kagana i Nyamirambo kuri Kigali Pelé Stadium mu kwereka abakinnyi ko babari inyuma nubwo batemerewe kubashyigikira muri stade.
Byari ibirori bibereye ijisho ndetse ibihumbi by'abafana bagaragaje ko bishimiye kubona ikipe yabo igiye gukina umukino ushobora kuyisubiza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, iherukamo mu 2018.
Umukino wagombaga gutangira saa Kumi n'Ebyiri, watinzeho iminota 19 nyuma yo kutumvikana ku mpamvu ebyiri.
Mbere y'uko utangira habanje kuvugwa byinshi birimo gukumira abafana kuri stade, kuterekanwa n'Ikigo cy'Itangazamakuru RBA kubera ko Al-Hilal Benghazi yari yasabye guhabwa miliyoni zisaga 120 Frw kugira ngo kibashe kuwerekana ariko birangira nta na hamwe ugaragaye.
Ikindi ni uko iyi kipe yari yagennye umubare w'abagomba kwinjira ku mukino, buri ruhande rukagira abantu 30, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rikinjiza abantu 20 mu gihe abanyamakuru bagombaga kuba 50.
Mbere gato y'uko umukino utangira hamenyekanye amakuru ko umwe mu bayobozi ba Al Hilal-Benghazi nyuma y'inama itegura umukino yaganiriye n'umwe mu bayobozi ba Rayon Sports amubwira ko n'iyo bakwinjiza abantu 50 nta kibazo, gusa ibi byari mu biganiro ntibyari mu nyandiko.
Mbere gato y'uko umukino utangira umubare ntiwabaye ikibazo kuko abantu 30 ku ruhande rwa Rayon Sports barengaga, yewe na Al Hilal-Benghazi yarabibonaga ariko ntiyabyinubira.
Ikibazo cyavutse nyuma yo gusubizanya kw'amakipe ubwo Rayon Sports yari irangije gufata ifoto y'abakinnyi 11 igashimira abafana baje kwifatanya na yo maze abo mu myanya y'icyubahiro ibumoso bwa VVIP batangira kuririmba Murera bamanika amabendera yayo no gukoma amashyi.
Ibi byasembuye abo ku ruhande rwa Al-Hilal Benghazi batiyumvishaga ko mu baje kureba umukino harimo abafana ahubwo ari abayobozi gusa.
Iki cyatumye umukino udahita utangizwa ndetse hatangira ibiganiro hagati y'impande zombi aho Rayon Sports yari ihagarariwe n'Umunyamabanga Mukuru wayo, Namenye Patrick mu gihe ku ruhande rwa FERWAFA hari Umuyobozi w'Amarushanwa Karangwa Jules ndetse n'Umunyamabanga Mukuru Kalisa Adolphe Camarade.
Namenye yasabaga uruhande rwa Al-Hilal Benghazi kwemera bagatangiza umukino mu gihe bagikemura ikibazo ariko abandi ntibabihurizeho.
Ibiganiro byarimo guhangana hagati y'amakipe yombi na FERWAFA nk'umuhuza byanzuye ko abo ku ruhande rwa Rayon Sports bose basohoka muri stade, bakongera kwinjira bushya herekanywe icyagombwa [badge] buri wese yinjiriyeho.
Uruhande rwa Rayon Sports rwarabyemeye maze hanzurwa ko umukino utangira hanyuma bagakomeza kwinjira buhoro buhoro.
Umukino ntiwahise utangira kuko saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 14 havutse ikindi kibazo cya link ya YouTube uruhande rwa Al-Hilal Benghazi rwerekanye ko umukino uri kunyuzwa kuri internet, na byo bikurura impaka.
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yumvikanye abaza abo ku ruhande rwa Al-Hilal Benghazi ati "Twereke link kandi utwereke iya Shene ya YouTube ya Rayon Sports kuko ni yo twebwe dushinzwe."
Muri icyo gihe hagaragaye shene yerekanaga umukino ikoresheje telefoni ngendanwa ariko birangira abazikoreshaga bafata amashusho bahagaritswe maze umukino utangira saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 19.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu itsindiwe na Luvumbu Nzinga ku munota wa 59 kuri penaliti mbere y'uko cyishyurwa na Ezzeddin Elmarmi ku munota wa 84 w'umukino.
Amakipe yombi azasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki 30 Nzeri 2023, mu mukino wo kwishyura uzakirwa na Rayon Sports. Ikipe izatsinda izajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup aho izahabwa ibihumbi 400$.
Mbere y'umukino Abafana ba Gikundiro bagiye kuyisanganira i Bugesera bayiherekeza i Nyamirambo
Byari ibirori mu muhanda wa Kigali-Bugesera ubwo amagana y'abafana ba Murera bavuye i Kigali berekeza i Bugesera kujya guhagurukana n'ikipe yabo kugira ngo bayitere akanyabugabo bayiherekeze kuri Kigali Pelé Stadium.
Aba bafana bakigera kuri hoteli iyi kipe yari icumbitsemo baririmbye, barabyina bafite icyizere cyo kuzitwara neza bakagera mu matsinda dore ko bazakinira imikino yombi na Al-Hilal Benghazi mu Rwanda.
Saa Cyenda n'iminota 40 ni bwo Rayon Sports yahagurutse mu Karumuna mu Karere ka Bugesera iherekejwe n'aba bafana bamwe bari mu modoka abandi kuri moto.
Aba bafana bari bishimye, bagendaga bazunguza amabendera y'ikipe, bavuza amafirimbi n'ibindi bisanzwe biranga ibirori mu muhanda.
Ubwo Rayon Sports yasesekaraga kuri Tapis Rouge hafi gato ya Kigali Pelé Stadium yasanganiwe n'abafana benshi birunda ku modoka yari itwaye abakinnyi bayifuriza intsinzi n'ubwo batari bemerewe kwinjira ngo barebe uyu mukino.
Ubwo yari igeze ku marembo magari ya Kigali Pelé Stadium, abashinzwe umutekano bakumiriye abafana ba Gikundiro bifuzaga gukomezanya na yo, maze yinjira muri stade.








































Abafana ba Rayon Sports bakoze akarasisi kuva mu Bugesera kugera kuri Kigali Pelé Stadium bagaragiye ikipe yabo




















































Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0