Uyu mukino uzabera muri Stade Amahoro, ni wo uzabimburira indi yo mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho Amavubi azaba ahanganye na Mali, Cap-Vert na Liberia.

Mu gihe Abanyarwanda bitegura kuzuza Stade Amahoro no gushyigikira ikipe yabo, hari impamvu nyinshi zituma uyu mukino ufite umwihariko.

1. Amavubi yari akumbuwe n’Abanyarwanda

Kimwe mu byitezweho gutera imbaraga Amavubi ni ukuba azakinira mu rugo, imbere y’abafana bayo bari bamaze amezi atandatu batabona Ikipe y’Igihugu yabo mu kibuga.

Stade Amahoro nshya imaze kuba ahantu hihariye ku mikino mpuzamahanga y’u Rwanda, aho abafana bagera ku bihumbi 45 ishobora kwakira, bagiye bagaragaza ko bashobora kugira uruhare rukomeye mu gutera ikipe imbaraga.

Umutoza mukuru w’Amavubi, Stephen Constantine, na we aheruka gusaba Abanyarwanda kuzitabira uyu mukino ari benshi, avuga ko ikipe ikenera ubufasha bw’abafana kugira ngo ibashe guhangana n’abayirwanya.

Ati “Bagomba kuza kutureba, bakadushyigikira kuko turabakeneye. Ntabwo twabishobora tudafite abafana. Muzuzure Stade Amahoro, mutume Liberia yumva ko itari gukina n’abakinnyi 11 gusa ahubwo ihanganye na miliyoni 14.”

Kuba umukino uzabera i Kigali biha u Rwanda amahirwe yo gukoresha neza imbaraga z’abafana ndetse n’aho rumenyereye gukinira.

Hari hashize amezi atandatu Amavubi adakina kuko aheruka mu kibuga muri Werurwe ubwo yegukaniraga igikombe cya FIFA Series 2026 muri Stade Amahoro, agaha ibyishimo Abanyarwanda batari bake.

Amavubi aheruka gukinira muri Stade Amahoro muri Werurwe, azaba akeneye umurindi w'abafana kugira ngo yitware neza imbere ya Liberia
Amavubi aheruka gukinira muri Stade Amahoro muri Werurwe, azaba akeneye umurindi w'abafana kugira ngo yitware neza imbere ya Liberia

2. Gutsinda Liberia birashoboka

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru bavuga ko byose biba bishoboka mu kibuga. Ariko se uko byashobokera u Rwanda imbere ya Liberia, ni ko byaba bimeze kuri Sénégal ifite Igikombe cya Afurika giheruka cyangwa Espagne yatwaye Igikombe cy’Isi?

Mu makipe ari mu Itsinda K, Liberia ni yo ifatwa nk’ikipe nto ugereranyije n’amazina akomeye arimo Mali na Cap-Vert,

Nubwo umupira w’amaguru udashingira ku mazina gusa, ahubwo ugashingira ku mikinire yo ku munsi w’umukino, kubona amanota kuri Liberia bishobora kuba ingenzi ku Rwanda mu rugamba rwo gukomeza kugira amahirwe yo kubona itike.

Iyi kipe itozwa n’Umunya-Maroc Erradi Adil Mohammed watoje APR FC, kuri ubu iri ku mwanya wa 140 ku Isi ku rutonde rwa FIFA mu gihe u Rwanda ruyiri imbere kuko rwo ari urwa 128.

Ikindi kirenzeho ni uko mu mikino ibiri iheruka guhuza ibihugu byombi mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, u Rwanda rwanyagiye Liberia ibitego 4-0 mu 2007 nubwo mu mukino ubanza wabaye mu 2006, iki gihugu cyari cyarutsinze ibitego 3-2.

Umutoza Constantine na we aheruka kuvuga ko nta kipe yo gusuzugura iri mu itsinda, ariko ko ikimushishikaje cyane ubu ari ugutsinda umukino ubanza.

Ati: “Nta muntu uduteye ubwoba. Buri wese turamwubaha, ariko ntawe dutinya. Tuzabanza guhura na Liberia, nyuma yaho duhure na Cap-Vert noneho mu Ugushyingo tuzakine na Mali. Muri aka kanya, ikinshishikaje ni ugutsinda Liberia.”

Liberia itozwa na Adil Mohammed wabaye mu Rwanda atoza APR FC
Liberia itozwa na Adil Mohammed wabaye mu Rwanda atoza APR FC

3. Amanota atatu ashobora kongera icyizere cyo kugera muri CAN 2027

Kuba Igikombe cya Afurika gitaha kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda, ibihugu bituranye n’u Rwanda, bivuze ko ikintu gikomeye cyane ku Banyarwanda mu gihe Amavubi yaba abonye itike.

Gusa ibyo bigomba gutangira ku wa Gatanu, aho mu mikino nk’iyi, ikipe iba itagomba gukora ikosa mu rugo ndetse ikagerageza kwitwara neza hanze.

Kwegukana amanota atatu imbere ya Liberia bishobora gufasha Amavubi kugira intangiriro nziza ndetse bikongerera ikipe icyizere cyo guhatanira itike.

U Rwanda rumaze imyaka rutaragaragara mu Gikombe cya Afurika cy’abakuru, aho ruheruka kucyitabira mu 2004 ndetse ni yo mpamvu urugendo rwo gushaka itike ya 2027 rufite igisobanuro gikomeye ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu gihugu.

Amavubi arasabwa gutangirana amanota atatu yuzuye niba ashaka kujya mu Gikombe cya Afurika
Amavubi arasabwa gutangirana amanota atatu yuzuye niba ashaka kujya mu Gikombe cya Afurika

4. Amavubi afite abakinnyi bashya bo guhangwa amaso

Kuva mu myaka itatu ishize, Amavubi yakomeje kuvugururwa, aho hagiye hiyongeramo abakinnyi bashya bafite impano ndetse bafite ubushake bwo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Muri Werurwe ni bwo abavandimwe batatu b’aba-Mickels batangiye gukinira Amavubi ndetse bayafasha kwegukana igikombe cyo mu Itsinda A rya FIFA Series.

Ni ikipe yahaye icyizere Abanyarwanda ko ibihe byiza bigiye kugaruka kuri stade mu gihe Ikipe y’Igihugu yakinnye. Gusa, icyo gihe byari imikino ya gicuti, kuri ubu Amavubi agiye gukina amarushanwa.

Mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso ku wa Gatanu harimo Mugisha Bonheur uheruka kwerekeza muri Shampiyona ya Arabie Saoudite ikinamo abakinnyi bakomeye nka Cristiano Ronaldo.

Harimo kandi rutahizamu Joy-Lance Mickels uheruka kuba Umunyarwanda wa mbere ukinnye ‘League Phase’ ya UEFA Champions League, Leroy-Jacques Mickels utegerejweho kongera kwigaragaza nk’uko byagenze muri Werurwe na Noam Emeran wanyuze mu makipe arimo Manchester United, we witezweho gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere.

Leroy Jacques Mickels wigaragaje muri FIFA Series 2026, na we ari mu bakinnyi bafitiwe amatsiko ku wa Gatanu
Leroy Jacques Mickels wigaragaje muri FIFA Series 2026, na we ari mu bakinnyi bafitiwe amatsiko ku wa Gatanu
Joy-Lance Mickels aheruka kuba Umunyarwanda wa mbere wakinnye ‘League Phase’ ya UEFA Champions League
Joy-Lance Mickels aheruka kuba Umunyarwanda wa mbere wakinnye ‘League Phase’ ya UEFA Champions League
Noam Emeran (imbere) wanyuze muri Manchester United, agiye gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere
Noam Emeran (imbere) wanyuze muri Manchester United, agiye gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere

5. Constantine atanga icyizere mu mushinga mushya w’Amavubi

Kuva umutoza w’Umwongereza Stephen Constantine ahawe gutoza Amavubi, Abanyarwanda benshi batangiye kugira icyizere ko byose bishoboka dore atari ubwa mbere yari ahawe Ikipe y’Igihugu.

Constantine afite ubunararibonye mu makipe y’ibihugu bitandukanye, aho yatoje ibihugu birimo u Buhinde, Sudani, Nepal n’ibindi.

Mu minsi amaze mu Rwanda, yashimangiye ko intego ye ari ukubaka ikipe ihangana kandi ifite umuco wo gutsinda nk’uko yigeze kubigaragaza ubwo yatozaga Amavubi bwa mbere mu myaka 11, akagenda habura gato ngo inzozi zo gusubira mu Gikombe cya Afurika zigerweho.

Umukino na Liberia uzaba ikizamini cya mbere cyo kureba aho uyu mushinga mushya ugeze ndetse n’ubushobozi bw’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Ku rundi ruhande, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, riheruka kugaragaza ko uburyo bumwe bwo kuzakurikira uyu mukino utegerejwe cyane ari ukugura itike kuko bitandukanye n’uko byajyaga bikorwa, kuri iyi nshuro nta kwinjirira ubuntu bizongera kubaho.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 2000 Frw mu myanya isanzwe, 20.000 Frw muri VIP, 50.000 Frw muri VIP, 100.000 Frw muri Executive Seats na miliyoni 1 Frw muri Skybox.

Amatike agurwa hakoreshejwe uburyo bwa *939*3*2# no kuri www.sportspass.rw.

Stephen Constantine afitiwe icyizere n'abakunzi ba ruhago mu Rwanda
Stephen Constantine afitiwe icyizere n'abakunzi ba ruhago mu Rwanda
FERWAFA yavuze ko buri wese azaba asabwa kugura itike kugira ngo arebe umukino wo ku wa Gatanu
FERWAFA yavuze ko buri wese azaba asabwa kugura itike kugira ngo arebe umukino wo ku wa Gatanu