By’umwihariko ku mukino wahuje Rayon Sports na Police FC, Umunyezamu Ramadhan Kabwili yari yambaye umwenda wa Orange mu gihe imyenda y’abanyezamu b’iyi kipe ari icyatsi n’umukara.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Umunyamabanga mushya wa Rayon Sports, Patrick Namenye, yagarutse kuri iki kibazo cy’imyambaro kimaze igihe kigaragara.
Yagize ati “Ngira ngo ikibazo twagize mu ntangiriro z’iyi shampiyona, twakoze igenamigambi risanzwe rimeze nk’iryo dukora, ariko iyi yo yatangiye isa n’aho idutunguye. Twagombaga gutangira shampiyona twambaye imyenda mishya. Shampiyona rero itangiye byabaye ngombwa ko imyenda twari twaratumije igorana, ariko mu minsi mike turatangira kwambara imyenda yacu mishya.”
Ku kirebana n’imyenda y’abafana cyo kuba buri wese yabasha kubona iya Rayon Sports aho yaba ari hose mu gihugu, Namenye avuga ko byo bizagorana muri uyu mwaka w’imikino ariko utaha ho bishobora gukunda.
Ati “Turi kunoza uburyo bwo kuba twakora ikintu kiri mu byakwinjiriza ikipe amafaranga, biciye mu kugura imyambaro uhereye mu mwaka utaha. Igihari ni uko umunsi w’igikundiro w’umwaka utaha umufana azinjira muri stade yambaye umwambaro w’ikipe. Icyo gihe kwinjira kuri uwo mukino, itike izaba irimo n’igiciro cyo kugura umwambaro w’ikipe.”
Yongeyeho ko hari kunozwa gahunda yabyo ku buryo harebwa ukuntu imikino ya Rayon Sports izajya yishyuzwa ku bantu bayirebera kuri YouTube. Ibi bizaca mu biganiro iyi kipe iri kugirana na Ferwafa, ifite mu nshingano imikino ya Shampiyona y’u Rwanda.
Gahunda zose muri Rayon Sports ziri gutegurwa n’ubuyobozi bushya muri iyi kipe bwahawe inshingano tariki ya 1 Nzeri 2022.
Aba bayobozi ni Nkubana Adrien wagizwe ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Ushinzwe Ubuzima bw’Ikipe Mujyanama Fidèle wabaye umukinnyi wayo na Anita Dolton agirwa ufata amafoto muri iyi kipe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!