00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Rayon Sports yirukanye Umutoza w’Abanyezamu

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 8 January 2024 saa 08:26
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yirukanye uwari Umutoza w’Abanyezamu bayo, Umunya-Uganda Samuel Mujabi Kawalya, wari uyimazemo amezi atandatu.

Kawalya usanzwe ufite Licence B yo gutoza Abanyezamu yaboneye iwabo muri Uganda, yirukanywe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo guhagarikwa ku wa Kane w’icyumweru gishize, tariki 4 Mutarama, ubwo yari avuye iwabo mu kiruhuko cy’iminsi mikuru yagiyemo nta ruhushya.

Kawalya yasubiye muri Uganda mu ijoro ry’umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona ari na wo wa nyuma w’igice kibanza, tariki 12 Ukuboza 2023, ubwo Rayon Sports yanganyaga na Kiyovu Sports igitego 1-1.

Icyababaje ubuyobozi bwa Rayon Sports ni uko bwari bwasabye abakozi bayo kuguma i Kigali bakitegura Shampiyona. Abo barimo abakinnyi bakomoka muri Uganda; Umunyezamu Simon Tamale, Charles Baale, Musa Esenu wari utarasoza amasezerano waje gutandukana na Gikundiro n’Umutoza Kawalya, bose bagiye mu minsi mikuru.

Muri aba bose, Umutoza w’Abanyezamu ni we wagarutse mbere, na we akererewe kuko Rayon Sports yatangiye imyitozo tariki 18 Ukuboza 2023, we ahagera ku wa Kane, tariki 4 Mutarama 2024.

Ubuyobozi bwa Gikundiro bwahise buhagarika Kawalya umunsi ahagera ataratangira akazi, bumumenyesha ko ikibazo cye bugiye kukigaho.

Mu banyezamu batatu Kawalya yatozaga, yahasanze umwe gusa ari we Hategekimana Bonheur.

Uwa mbere Simon Tamale, w’imyaka 29, yamusize iwabo muri Uganda naho Hakizimana Adolphe we yerekeje muri AS Kigali nyuma y’uko amasezerano ye ageze ku musozo atakibona umwanya wo gukina.

Nubwo uyu mutoza yatinze gusubira mu kazi kandi nta ruhushya, icyababaje ubuyobozi bwa Murera kurushaho ni uko Kawalya yagarutse wenyine agasiga abakinnyi b’Abanya-Uganda iwabo, cyane cyane Umunyezamu we Simon Tamale.

Ku wa Mbere, tariki 8 Mutarama 2024, ni bwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo kumwirukana.

Iyi kipe yagowe no kubona Umutoza Wungirije, igiye no gutangira gushaka uw’Abanyezamu nyuma yo kwirukana na Samuel Mujabi Kawalya.

Samuel Kawalya yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Uganda ndetse akaba yaranatoje amakipe y’iwabo arimo Express FC, Mbarara City, Tooro United na Gaddafi FC.

Samuel Mujabi Kawalya yirukanywe na Rayon Sports kubera kujya muri Uganda nta ruhushya
Kawalya yasize Simon Tamale muri Uganda
Uyu mutoza w'Umunya-Uganda yari amaze amezi atandatu muri Rayon Sports
Mu bikombe Samuel Mujabi Kawalya yatwaranye na Rayon Sports harimo FERWAFA Super Cup na RNIT Saving Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages