00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impano yiyuburuye! Byagenze bite ngo Mbonyumwami Thaiba wiburiye muri APR FC aheke Marines FC?

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 14 April 2023 saa 08:59
Yasuwe :

Rutahizamu Mbonyumwami Thaiba ni inyenyeri yazimiriye muri APR FC ariko ubu icaniye Umujyi wa Rubavu, nyuma yo gutizwa mu Ikipe y’Abasirikare barwanira mu Mazi, Marines FC.

Mbonyumwami ni we uhetse Marines FC aho afite ibitego umunani n’imipira ibiri yabyaye ibindi mu mikino icyenda gusa amaze gukina.

Tariki ya 13 Kanama 2022 ni bwo APR FC yerekanye abakinnyi barindwi bashya yagombaga kwifashisha mu mwaka w’imikino wa 2022-23. Aba barimo Mbonyumwami Thaiba izina ryatunguye benshi n’ubwo yari yaratsinze ibitego bitandatu mu mikino umunani gusa muri shampiyona yari irangiye, icyo gihe yakiniraga Espoir FC.

Mbonyumwami yisanze ahanganiye umwanya na ba rutahizamu basanzwe batyaye kandi bakunzwe mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu barimo Mugunga Yves, Nshuti Innocent na Bizimana Yannick. Ntibyamworoheye kubona umwanya mu ikipe yatozwaga na Mohammed Adil Erradi kuko yasoje imikino ibanza nta n’umwe akinnye.

Yagaragaye mu mwenda wa APR FC mu mikino ibiri gusa, uwa CAF Champions League tariki 18 Nzeri 2022, ubwo US Monnastir yakiriraga APR FC kuri Stade ya Mustafa Ben Jannet yo muri Tunisia ikanayisezerera ku bitego 3-0 [ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi]. Muri uyu mukino Mbonyumwami yinjiye mu kibuga asimbuye, akina iminota ibiri y’inyongera.

Undi mukino ni uwa gicuti APR FC yatsinzemo Vision FC yo mu Cyiciro cya Kabiri ibitego 4-0 tariki ya 7 Nyakanga 2022 ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi. Mbonyumwami yarawukinnye wose.

Nyuma y’uko Ubuyobozi bwa APR FC bubonye ko uyu mukinnyi atari kubona umwanya uhagije wo gukina, bwafashe icyemezo cyo kumutiza muri Marines FC hamwe na bagenzi be batatu ari bo myugariro Hirwa Jean de Dieu we wakinaga mu Intare FC, Nsanzimfura Keddy na Nkundimana Fabio bakina hagati.

Aganira na IGIHE, yatubwiye ko yibuka neza amagambo yaganiriye n’umubyeyi we igihe yamubwiraga ko bagiye kumutiza muri Marines FC.

Yagize ati "Bwa mbere nabibwiye umubyeyi wanjye Gatera Moussa wanantozaga muri Espoir FC, aransubiza ati ’ntugire ikibazo bagiye kugukorera ibintu byiza cyane kuko hariya [muri APR FC] ntabwo ubona umwanya wo gukina kandi imyaka yawe iracyari mike, nturi uwo gushaka amafaranga ubu ahubwo uri uwo gutegura uko uzayakorera neza’. Genda ukore nk’umukinnyi mukuru kuko ufite aho uvuye hisumbuyeho, ufite icyo uri bwerekane.’’

Mbonyumwami yavuze ko byamusabye kwakira ibyamubayeho cyane ko atabonye umwanya wo kwerekana icyo ashoboye.

Ati "Naje niyemeje gukora cyane kugira ngo nereke umubyeyi n’abayobozi ba APR FC ko bangiriye neza. Iyo Ikipe yakoraga rimwe, nakoraga kabiri, nkajya ku mucanga, rimwe na rimwe ngashaka ahantu bari gukina hatari mu ikipe yanjye ngakinana na bo. Ibyo nabikoraga shampiyona itaratangira kugira ngo nzagaruke mpagaze neza.’’

Mbonyumwami Thaiba byamusabye gukora cyane ngo agaruke mu bihe bye

Mbonyumwami w’imyaka 22 wari utangiye ubuzima bushya i Rubavu ntiyagowe no kwisanga mu ikipe isanzwe igizwe na benshi bo mu kigero cye n’Umutoza Rwasamanzi Yves uzwiho kuzamura abakinnyi bakiri bato no kuzamura impano.

Intego ya mbere kuri Mbonyumwami yari uguhatanira umwanya ubanzamo yagombaga guhanganira na ba rutahizamu b’iyi kipe barimo Gitego Arthur kuri ubu ufite ibitego birindwi, Mugisha Désiré na Ndayisenga Ramadhan.

Aganira na IGIHE ku ntego yajyanye muri Marines FC, yagize ati "Numvaga ngiye guhatanira umwanya ubanzamo n’abakinnyi bantanze gukina shampiyona muri Marines FC nka Gitego Arthur wari ufite ibitego byinshi. Maze kubona umwanya uhoraho nyuma intego yari iyo gusoza shampiyona mfite ibitego bitanu. Ku bw’Imana no gufashwa na bagenzi banjye ndabona n’ibitego 10 cyangwa 11 nshobora kuzabigeza.’’

Mbonyumwami yibuka neza uburyo yabanje guhindurirwa umwanya ariko nyuma akaza gutangira gutsinda.

Ati "Nkigera hano, Umutoza wanjye Rwasamanzi Yves mu mukino wa mbere w’imikino yo kwishyura ya Shampiyona twakinnye na AS Kigali yarabanje ankinisha nca ku ruhande rw’iburyo mu gihe ubusanzwe nkina nsatira, umukino wakurikiyeho dukinnye na Etincelles FC nkina iminota 15.’’

Ku mukino wa gatatu, Marines FC yakinnye na Rwamagana City FC ni bwo uyu rutahizamu yashyizwe ku mwanya w’imbere.

Icyo gihe yatsinze "ibitego bibiri. Ubwo mba ntangiye kubona ibyishimo mu ikipe yanjye nshya.’’

Umwihariko w’imitoreze ya Rwasamanzi Yves wafashije Mbonyumwami kwisanga muri Marines FC.

Yagize ati "Umutoza wanjye atoza abakinnyi be gukina umupira ujyanye n’igihe tugezemo, wo guhererekanya imipira migufi, kwihuta, gukina wisanzuye mu kibuga ku buryo usabira umupira aho ubona hakoroheye. Ntabwo abatoza bose babikunda ariko iyo mikinire abakinnyi turayikunda cyane. Ni imwe n’iy’umubyeyi wanjye Gatera Moussa yantozaga muri Espoir FC.’’

Yavuze ko muri Marines FC bashaka kuzamukira hamwe kugira ngo bazafashe ikipe kuguma mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona isigaje iminsi itandatu.

Mbonyumwami Thaiba ni we uyoboye ubusatirizi bwa Marines FC n'ibitego umunani mu mikino icyenda

Mbonyumwami Thaiba yatsinze ibitego bibiri amakipe ya Rwamagana FC, Espoir FC na Musanze FC mu gihe andi abiri yagiye ayatsinda igitego kimwe ari yo Sunrise FC na Kiyovu Sports.

Kuri ubu Marines FC ni iya 15 umwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 19 irarusha Espoir FC YA 16 amanota atanu, ikarushwa na Rutsiro FC ya 14 amanota abiri.

Mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona, Marines FC imaze gutsinda imikino ine muri icyenda yakinnye, ivuye kuri umwe gusa yatsinze n’ine yanganyije mu ibanza ya shampiyona.

Imikino itandatu Marines FC isigaje gukina muri Shampiyona ya 2022-23:

 Tariki ya 15 Mata: Mukura vs Marines FC

 Tariki ya 6 Gicurasi: Gasogi United vs Marines FC

 Tariki ya 20 Gicurasi: Marines FC vs Bugesera FC

 Tariki ya 27 Gicurasi: Rayon Sports vs Marines FC

 Tariki ya 3 Kamena: Police FC vs Marines FC

 Ikirarane: Marines FC vs Rutsiro FC

Mbonyumwami yabuze umwanya ubanza muri APR FC, yayikinnyemo imikino ibiri gusa
Mu bitego umunani Mbonyumwami afite harimo bibiri yatsinze Musanze FC
Uyu rutahizamu yiyemeje gufasha Marines FC kuguma mu Cyiciro cya Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages