00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impeesa FC yatangije umwiherero uzavamo abana bazajyanwa i Burayi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 July 2026 saa 10:57
Yasuwe :

Ikipe ya Impeesa FC yashyizeho umwiherero uzitabirwa n’abana barenga 200, abazawitwaramo neza bakazashakirwa amakipe n’amarerero y’i Burayi bazakomeza kwigiramo umupira w’amaguru no gukoramo imenyereza.

Kuva ku itariki ya 27 Nyakanga 2026 kugeza ku wa 28 Kanama 2026, abana basanzwe bakina umupira w’amaguru mu marerero ari mu ntara zose z’igihugu, bazahurira muri Camp Kigali ahazabera uyu mwiherero.

Biteganyijwe ko abagera kuri 200 ari bo bazitabira uyu mwiherero wiswe ‘Football Future Professionals Camp’, barimo abahungu n’abakobwa, bakazacumbikirwa mu bihe bazaba bawitabiriye.

Umuyobozi wa Impeesa FC, Kwisanga Janvier, ati “Akenshi mu Rwanda tugira imbogamizi zo kubona abakinnyi bakina hanze na bake bagiyeyo usanga bahura n’imbogamizi zo kuba barakinnye umupira bakuze. Ni yo mpamvu twahisemo kubafatirana hakiri kare.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abazitwara neza bazashakirwa amakipe ku mu Burayi, arakomeza ati “Dufite abafatanyabikorwa bo muri Norvège, Norge African League basanzwe bashakira abakinnyi amakipe bityo bazadufasha gutoranya abazitwara neza na bo bagashakirwa amakipe.”

Joseph Ogechukwu uhagarariye JOSCEEFA izakorana na Impessa FC mu kuzafasha abazitwara neza kubona amakipe i Burayi, afite ubunararibonye muri aka kazi kuko yakoranye n’abarimo Oscar Bob, Antonio Nusa bazwi mu Ikipe y’Igihugu ya Norvège.

Abana bari mu byiciro bitandukanye, harimo abatarengeje imyaka icyenda, abatarengeje imyaka 12, abatarengeje imyaka 15, ndetse n’abandi batarengeje imyaka 19. Buri cyiciro kizajya kimara icyumweru kimwe.

Abana bazahiga abandi bazabona amahirwe yo gushakirwa amakipe i Burayi
Ni umwiherero uzitbirwa n'abahungu n'abakobwa
Uyu mwiherero uzitabirwa n'abana bo mu byiciro bitandukanye
Uyu mwiherero witezweho kuzitabwirwa n'abana basaga 200
Umuyobozi wa Impeesa FC, Kwisanga Janvier (iburyo) na Joseph Ogechukwu uzwi mu bijyanye no gushakira abakinnyi amakipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages