Mohamed Salah yagize ikibazo ku mutwe, asohorwa mu kibuga ari ku ngobyi. Mu gihe Liverpool yitegura umukino wo kwishyura muri ½ cya UEFA Champions League, ku wa Kabiri, Mohamed Salah ashindikanywaho kimwe na mugenzi we Roberto Firmino we byamaze kwemezwa ko atazakinira ikipe ye niyakira FC Barcelone.
Salah wari watsinze igitego mu gice cya mbere, yagonganye n’umunyezamu wa Newcastle United, Martin Dubravka, aho byagaragaye ko yababaye cyane ku mutwe. Yamaze iminota myinshi hasi mbere yo kujyanwa hanze y’ikibuga ari ku ngobyi, ku munota wa 73.
Nyuma yo gutsinda umukino ku bitego 3-2, umutoza wa Liverpool, Jürgen Klopp yavuze ko Salah nta kibazo gikomeye yagize, ariko bagomba gutegereza bakareba uko bimeze.
Ati ”Yari hasi umuganga afata icyemezo cy’uko ava mu kibuga, twabyemeye. Yari yicaye mu rwambariro ari kureba umupira, yari ameze neza ariko tugomba gutegereza tukareba uko bimeze kuko uburyo bagonganyemo bwari bukomeye.”
Undi mukinnyi Liverpool izaba idafite ni Roberto Firmino wabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino Liverpool yatsinzwemo na FC Barcelone ibitego 3-0, kuri uyu wa Gatandatu wasimbuwe na Daniel Sturridge mu babanzamo, aho Jürgen Klopp yemeje ko atazaba ameze neza mu cyumweru gitaha.
Liverpool yongeye gufata umwanya wa mbere
Shampiyona y’u Bwongereza izasaba gutegereza umunsi wa nyuma kugira ngo hamenyekane ikipe itwara igikombe kuko Liverpool yatsinze Newcastle United ibitego 3-2, igafata umwanya wa mbere n’amanota 94.
Manchester City ifite amanota 92 ku mwanya wa kabiri, yo izakina na Leicester City kuri uyu wa Mbere. Ku munsi wa nyuma wa shampiyona Liverpool izakira Wolves mu gihe Manchester City izakirwa na Brighton & Hove Albion.



















TANGA IGITEKEREZO