Lionel Messi ntiyashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 21 ba PSG berekeje mu Budage bitewe n’imvune nshya aherutse kugira.
Umutoza wa Paris Saint-Germain, Mauricio Pochettino, yavuze ko Messi yagize imvune idakanganye mu mukino wa Shampiyona batsinzemo Lille ibitego 2-1 mu mpera z’icyumweru gishize.
Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa internet, PSG yagize ati “Leo Messi afite ikibazo mu kibero cy’ukuguru kw’ibumoso ndetse n’ububabare mu ivi nyuma yo kubyimba.”
Paris Saint-Germain izakirwa na RB Leipzig ku wa Gatatu, ntiyatangaje igihe nyacyo Messi ashobora kumara hanze.
The Parisian squad for #RBLPSG! 📋🔴🔵
— Paris Saint-Germain (@PSG_English) November 2, 2021
Hari amakuru avuga ko Messi amaranye iminsi ububabare mu ivi kuva akiniye Argentine muri Nzeri ndetse bivugwa ko ashobora kujya kwivuriza muri Espagne.
Uyu mugabo watwaye Ballon d’Or esheshatu, arashidikanywaho ku mukino wa PSG na Bordeaux uzaba ku wa Gatandatu ndetse n’imikino Argentine izakina muri uku kwezi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.
Gusa, hari icyizere ko Pochettino yakongera kumugira mu bakinnyi yitabaza ubwo Paris Saint-Germain izaba yakiriye Nantes ku wa 20 Ugushyingo 2021, iminsi ine mbere yo guhura na Manchester City muri UEFA Champions League.
Ubwo Messi yasinyiraga Paris Saint-Germain muri Kanama, benshi bari biteze ko azatsinda ibitego byinshi, ariko kuri ubu nta gitego arabona mu mikino itanu ya Shampiyona mu gihe muri Champions League yatsinze ibitego bitatu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!