BK Pro League ya 2026/27, iri gukinwa n’amakipe 18 harimo 16 yo mu Rwanda, n’andi abiri yo muri Sudani ari kuyikina kubera ibibazo by’umutekano mu gihugu cyabo. Ayo ni Al Hilal SC na Al Merrikh SC.

Mbere y’uko abakinnyi bajya mu karuhuko, byibuze buri kipe yakinnye umukino. Amakipe atandatu yakinnye imikino itatu, atandatu akina ibiri, andi atandatu na yo akina umukino umwe.

Amakipe atarakinnye imikino yose byatewe no kuba ari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, CAF Confederation Cup no gutanga abakinnyi mu makipe y’ibihugu by’umwihariko ay’u Rwanda ‘Amavubi’.

Gicumbi FC ni yo kipe yagiye mu kiruhuko iyoboye andi makipe, dore ko ifite amanota icyenda, mu gihe Bugesera FC na Gasogi United FC nta nota na rimwe zabonye.

Gicumbi FC yagiye mu karuhuko k'amakipe y'ibihugu iri ku mwanya wa mbere
Gicumbi FC yagiye mu karuhuko k'amakipe y'ibihugu iri ku mwanya wa mbere

Uko imyaka y’abakinnyi mu makipe ihagaze

Dukurikije uko amakipe yatangiye, bigaragara ko amakipe yose yitaye ku gukinisha abakinnyi biganjemo abakiri bato, kuko abakuze barengeje imyaka 30 ari 58 muri 535.

Umukinnyi mukuru muri Shampiyona y’u Rwanda ni Iradukunda Clement ukinira Amagaju FC, akaba afite imyaka 38. Akurikirwa na Ramadan Agab Sharif wa Al Merrikh SC w’imyaka 37 anganya na Ngendahimana Eric wa Sunrise.

Amakipe afite abakinnyi benshi barengeje imyaka 30 ayobowe na Al Hilal SC yo muri Sudani, gusa iyi ikaba yarandikishije abakinnyi 77 barimo n’ab’ikipe yayo ya kabiri. Iyi ifitemo abaregeje iyo myaka 11.

Ikurikirwa n’Amagaju FC, Gorilla FC na Al Merrikh SC zifitemo abakinnyi batanu barengeje imyaka 30.

Abakinnyi bato muri Shampiyona y’u Rwanda ni Ramah Ahmed Salim Ibrahim wa Al Hilal SC, Mugisha Irene wa Kigali FC, ndetse na Imena Nshuti Kevin Gasogi, Niyompano Pacifique na Ntazinda Emile ba Gasogi United. Aba bose bafite imyaka 16 kuko bavutse mu 2010.

Gasogi United ifite abakinnyi 11 bari hagati y’imyaka 16 na 19, ari na yo ifite benshi muri shampiyona.

Gasogi United FC ni yo ifite abakinnyi benshi bakiri bato muri shampiyona, barimo batatu b'imyaka 16
Gasogi United FC ni yo ifite abakinnyi benshi bakiri bato muri shampiyona, barimo batatu b'imyaka 16

Impuzandengo y’imyaka y’abakinnyi

Ikipe ifite abakinnyi benshi yandikishije mu bazayikinira uyu mwaka ni Al Hilal SC, ikaba ifite abakinnyi bagera kuri 77, naho Amagaju akaba ari yo kipe ifite abakinnyi bake, kuko ifite abagera kuri 22.

Nyuma yo gusesengura imyaka y’abakinnyi bakina mu makipe ya Shampiyona y’u Rwanda, byagaragaye ko muri rusange ikinamo abakinnyi bari ku kigero cy’imyaka 24.

Ikipe nkuru muri shampiyona ni Bugesera FC iri ku myaka 26. Hakurikiraho Kigali FC, Kiyovu Sports, Amagaju FC, Musanze FC, APR FC, Etincelles FC, Marine FC na Sunrise FC ziri ku myaka 25.

Gorilla FC, Police FC, Mukura VS na Rayon Sports ziri ku myaka 24, naho Etoile de l’Est na Gicumbi FC ziri ku myaka 23. Ni mu gihe Gasogi United FC ari yo kipe nto muri shampiyona, aho iri ku mpuzandengo y’imyaka 21.

Impuzandengo y'imyaka y'abakinnyi bari muri BK Pro League ni 24
Impuzandengo y'imyaka y'abakinnyi bari muri BK Pro League ni 24