Iyi kipe ntabwo irasinyisha abakinnyi mu gihe yasezereye bamwe mu bo yari isanganywe itegereje gusinyisha abandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ko ubukene buri muri Etincelles bwatewe no kubanza gukora inyigo izatuma ikipe idahora mu bibazo by’amikoro. Harimo kureba uko yashakirwa abafatanyabikorwa bakunganira ingengo y’imari y’akarere.
Kuwa Gatatu w’iki cyumweru Kambogo yavuze ko ubushobozi buhari ntacyo batafasha ikipe ya Etincelles FC, ko ikibazo cyatumye ikipe itabonera amafaranga ku gihe ari uko habanje kunozwa amasezerano.
Ati “Na miliyoni 250 Frw tuzifite twazibaha turifuza ko batera imbere. Icyatindije amafaranga ni ukugira ngo amasezerano dufitanye tubanze tuyumvikaneho neza kandi byararangiye, twatinzeho gato turabizi ariko twiteguye kubafasha”.
Meya Kambogo yakomeje avuga ko ibyatinze ari ibya tekiniki no kureba ibyo bateganya kugeraho.
Ati “Twanabagiriye inama yo kureba ku bana bafite impano ba hano’’.
Ku birebana n’amadeni yafashwe kugira ngo ikipe itamanuka, Kambogo avuga batatererana ubuyobozi bw’ikipe ahubwo bagomba kubiganiraho.
Ati “Imbaraga zashyizwemo ngo ikipe ntimanuke ibyo ni byo tugomba kuganiraho kuko twese ni ikipe yacu, bihangane imbogamizi zavuyeho bashonje bahishiwe ikipe izabashimisha’’.
Meya Kambogo yijeje ko bashaka kurangiza burundu ikibazo cy’amikoro aho barimo kureba ko hari abandi bafatanyabikorwa bakunganira amafaranga atangwa n’akarere.
Visi Perezida wa mbere wa Etincelles FC, Ndaribumbye Vincent mu cyumweru gishize yari yavuze ko amafaranga bakoresheje ari amadeni bafashe kugira ngo ikipe itamanuka ko akarere kadakwiye kubatererana.
Amakuru atugeraho ni uko kugeza ubu ikipe itarahabwa amafaranga y’ibanze kugira ngo itangire imyitozo biturutse ku kutumvikana ku madeni ya miliyoni zisaga 49Frw zigomba kwishyurwa abagurije iyi kipe.
Akarere ka Rubavu ntigakozwa ibyo kubanza kwishyura aya madeni ahubwo kumva ikipe yatangira imyitozo ibindi bikazaganirwaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!