Kuri uyu wa Kabiri nibwo Paris Saint-Germain yatangaje ko Messi yanyujijwe mu cyuma bikagaragara ko yagize ikibazo mu igufa ryo mu ivi ry’ibumoso.
Iyi kipe yatangaje ko andi makuru ajyanye n’uko Lionel Messi amerewe azashyirwa ahagaragara mu masaha 48 ari imbere. Gusa, hari impungenge ko iyi mvune yaba ikomeye kandi PSG ifite umukino izahuramo na Manchester City mu cyumweru gitaha.
Paris Saint-Germain izabanza kwakira Montpellier ku wa Gatandatu muri Shampiona mbere yo guhura na Manchester City nyuma y’iminsi itatu mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda ya UEFA Champions League.
Lionel Messi ntiyahiriwe n’intangiriro ze muri PSG, kuva avuye muri FC Barcelone yari amazemo imyaka 21, aho kugeza ubu nta gitego aratsinda mu mikino itatu.
Yavunitse mu gihe ku mukino wa Lyon wabaye ku Cyumweru ndetse yasimbujwe n’umutoza Mauricio Pochettino kuri uyu mukino wari uwa mbere akiniye mu rugo kuri Parc des Princes.
Messi yakuwe mu kibuga ku munota wa 76, agaragara areba nabi umutoza Pochettino ubwo yasimburwaga ndetse ntiyigeze amuha ikiganza ubwo yageraga hanze y’ikibuga.
Hejuru y’ibyo, uyu mugabo w’imyaka 34 yazamuye ikiganza cye mu kwerekana ko atigeze yishimira icyemezo cya Pochettino bavuka mu gihugu kimwe cya Argentine.
Kuri ubu, amaze kugaragara mu mikino itatu ya PSG, akina igiteranyo cy’iminota 190, ariko aracyegereje kuyitsindira igitego cya mbere.
Uretse imvune ya Messi, Paris Saint-Germain yamaze kugarura mu myitozo abarimo Marco Verratti na Sergio Ramos witoza wenyine mu gihe ari gukiruka imvune.
Paris Saint-Germain ni yo iyoboye urutonde rwa Ligue 1 aho yatsinze imikino yose uko ari itandatu imaze gukinwa, irimo uwo yatsinzemo Lyon ibitego 2-1 ku Cyumweru ibifashijwemo n’igitego cyinjijwe na Mauro Icardi mu minota y’inyongera.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!