Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ugushyingo 2018 hakinwe umunsi ubanziriza uwa nyuma w’imikino y’amatsinda y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Burayi.

Amakipe menshi ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rikomeye kurusha andi ahuza amakipe yari mu mikino mu bihugu bitandukanye.

Nubwo umukino wa AEK Athens na AFC Ajax Amsterdam utari ukomeye cyane ariko ni wo wavuzwe kubera imvururu no gushyamirana byabaye ku bafana b’amakipe yombi.

Nk’uko Polisi yo mu Mujyi wa Athens ibyemeza, abafana bavuye mu Buholandi nibo batangije imirwano ubwo binjiraga muri uyu Mujyi byatumye babiri muri bo batabwa muri yombi mu ijoro ryo ku wa Mbere ariko baza kurekurwa amasaha make mbere y’umukino.

Abafana ba AEK Athens basanzwe bazwi ho amahane binjiye muri Olympic Stadium of Athens bitwaje amacupa arimo ibiturika (Petrol bomb) bagamije kwihorera banabigeraho kuko iminota 40 mbere y’umukino stade yose yari yahindutse umwotsi gusa kubera umuriro wavaga mu bicupa bari bazanye n’imyotsi iryana mu maso yasukwaga na Polisi igamije guhosha imvururu.

Abakomerekejwe n’amacupa n’ibiturika byari muri iyi stade bajyanywe kwa muganga ariko ntibyabuza umusifuzi w’Umwongereza Michael Oliver gutangiza umukino warangiye Ajax ibonye intsinzi y’ibitego bibiri ku busa byombi byatsinzwe na Dusan Tadic wahesheje ikipe itike ya 1/8 naho AEK Athens yo yuzuza umukino wa gatanu itsindwa muri aya marushanwa.

Mu yindi mikino ikomeye yabaye, Manchester United yakiniraga mu rugo i Old Trafford yategereje umunota wa 91 ngo Marouane Fellaini ayibonere igitego cyayikuye imbere ya Young Boys FC yo mu Busuwisi, biyihesha itike ya 1/8, umutoza Jose Mourinho yishima bidasanzwe akubita hasi amacupa 10 yarimo imitobe yari kunyobwa n’abakinnyi be.

Manchester City nayo yabonye itike y’icyiciro gikurikiraho nyuma yo kunganya 2-2 na Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa aho ibitego bibiri bya Maxwel Cornet byishyuwe na Aymeric Laporte na Sergio Aguero ba Man City.

Juventus yo yatsinze Valencia FC 1-0 cya Mario Mandzukic ku mupira yahawe na Cristiano Ronaldo naho Real Madrid itsindira i Roma ibitego 2-0 bya Gareth Bale na Lucas Vazquez.

Uko imikino yose yagenze

• AEK Athens 0 – 2 Ajax
• FC Bayern München 5 – 1 Benfica
• Hoffenheim 2 – 3 Shakhtar Donetsk
• Lyon 2 – 2 Manchester City
• CSKA Moscow 1 – 2 Viktoria Plzen
• Roma 0 – 2 Real Madrid
• Juventus 1 – 0 Valencia
• Manchester United 1 – 0 Young Boys

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018

• Atletico Madrid vs Monaco
• Borussia Dortmund vs Club Brugge
• PSV Eindhoven vs Barcelona
• Tottenham Hotspur vs Inter
• Paris Saint-Germain vs Liverpool
• Napoli vs FK Crvena Zvezda
• Lokomotiv Moscow vs Galatasaray
• Porto vs Schalke 04

Abafana b'i Athens ntibatinya Polisi
Abafana b'i Athens ntibatinya Polisi
Abashinzwe umutekano bagowe no guhosha imvururu
Abashinzwe umutekano bagowe no guhosha imvururu
Amacupa abafana binjije muri stade yari arimo ibikomoka kuri peteroli
Amacupa abafana binjije muri stade yari arimo ibikomoka kuri peteroli
Inkoni yarishije, bamwe barakomereka
Inkoni yarishije, bamwe barakomereka
Hari abajyanywe kwa muganga
Hari abajyanywe kwa muganga
Izi mvururu ntizabujije umukino kuba
Izi mvururu ntizabujije umukino kuba
Gareth Bale na Lucas Vazquez nibo bahesheje intsinzi Real Madrid i Roma
Gareth Bale na Lucas Vazquez nibo bahesheje intsinzi Real Madrid i Roma
Fellaini niwe wahesheje Man Utd intsinzi ku munota wa nyuma
Fellaini niwe wahesheje Man Utd intsinzi ku munota wa nyuma
Jus zose zari zirimo zamenetse
Jus zose zari zirimo zamenetse
Juventus ya Cristiano Ronaldo nayo yabonye itike itsinze FC Valence
Juventus ya Cristiano Ronaldo nayo yabonye itike itsinze FC Valence
Mbere y'umukino myugariro wa Ajax Matthijs de Ligt yagaragaye asaba imbabazi abafana ba Athens
Mbere y'umukino myugariro wa Ajax Matthijs de Ligt yagaragaye asaba imbabazi abafana ba Athens
Mourinho yishimira igitego yateruye uducupa tw'imitobe y'abakinnyi ajugunya hasi
Mourinho yishimira igitego yateruye uducupa tw'imitobe y'abakinnyi ajugunya hasi
Sergio Aguero yatsindiye Man City igitego cyo kwishyura ikipe ibona itike ya 1/8
Sergio Aguero yatsindiye Man City igitego cyo kwishyura ikipe ibona itike ya 1/8
Umuriro watse mbere y'umukino
Umuriro watse mbere y'umukino