Kuwa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018 nibwo uyu mukino wa nyuma w’igikombe bita ‘Copa Libertadores’ gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Amerika y’Epfo wagombaga kubera kuri ‘Estadio Monumental Antonio Vespucio Liberti’, stade iri i Buenos Aires mu murwa mukuru wa Argentina.
Amasaha atandatu mbere y’isaha y’umukino stade yari yamaze kuzura ariko hari ibindi bihumbi byinshi by’abafana batabonye ubushobozi bwo kwinjira bari hanze yayo.
Ubwo amakipe yombi yageraga kuri stade abafana ba River Plate bateye amabuye n’ibindi bikomeretsa ku modoka y’ikipe ya Boca Juniors, ikirahure cy’imodoka kirameneka bamwe mu bakinnyi bayo barakomereka bikomeye.
Byatumye uyu mukino usubikwa kuko hakurikiyeho imvururu z’abafana b’impande zombi ubwo aba Boca Juniors bashakaga guhorera abakinnyi babo bari bakomerekejwe. Abantu 18 baguye muri izi mvururu abasaga 84 barakomereka.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Amerika y’epfo ‘CONMEBOL’ yamenyesheje FIFA ikibazo bagize cy’umutekano muke bituma hafatwa umwanzuro wo kwimurira uyu mukino wa nyuma ku mugabane w’i Burayi nyuma y’inama ebyiri zahuje abayobozi b’izi nzego zombi muri iki cyumweru.
Umunya- Paraguay Alejandro Domínguez Wilson–Smith uyobora Conmebol yabwiye abanyamakuru ko uyu mwanzuro wafashwe ku mpamvu zo kurengera ubuzima bw’abantu.
Ati “Inama yacu na FIFA yafashe umwanzuro wo kwimurira umukino wa nyuma wa Copa Libertadores ku kibuga cya Real Madrid, Santiago Bernabeu, tariki 9 Ukuboza 2018. Twabikoze dushaka kugabanya ubushyamirane bwashoboraga gutwara ubuzima bw’abantu iyo tuwukinira ku mugabane wa Amerika.”
Uyu muyobozi yakomeje agira “Abantu bakwiye kumenya ko umukino dukunda ari uwo gutsinda no gutsindwa atari uwo kwica no kuririra abo twakundaga batuvuyemo.”
Ibi byashimangiwe na Minisitiri w’intebe wa Espagne, Pedro Gobierno Sánchez wemeza ko igihugu ayobora kiteguye kwakira uyu mukino w’amateka mu mupira w’amaguru kandi ngo hari ingamba zo kongera imbaraga mu gucunga umutekano i Madrid.










Ibitekerezo 0