Kuva icyo gihe, imyaka 17 irashize nta gukandagira muri iri rushanwa rihuza ibihugu by’ibigugu mu mupira wa Afurika.
Mu 2003-2004, ni bwo Amavubi yakatishije itike yo kujya muri CAN yabereye i Tunis muri Tunisia ariko kugeza ubu u Rwanda ntirurayisubiramo.
Ni itike yabonetse yabiriwe icyuya n’abasore n’abagabo bari biteguye gutanga ibyabo byose ngo haboneke intsinzi. Izingiro ryayo rishingiye mu bintu byinshi birimo n’icyo kuba ubuyobozi bwayoboraga ruhago mu Rwanda, bwarabaga hafi ikipe ndetse bukayumva.
Ubwo u Rwanda rwitabiraga CAN hakoreshejwe imbaraga nyinshi ku ruhande rw’ubuyobozi bw’igihugu no ku rw’abakinnyi ubwabo.
Aha reka ntange urugero rushobora kuba ruzwi. Mbonabucya Désiré wari Kapiteni w’Amavubi, yafashe icyemezo cyo gutanga uduhimbazamusyi kuri bagenzi be ngo bakunde bagere ku ntego bari bihaye.
Imitegurire n’izindi gahunda zijyana nayo zakozwe mu gufasha ikipe y’igihugu kwitwara neza, ni zo zashoboje igihugu kwandika amateka yo kwitabira bwa mbere CHAN nyuma y’imyaka 10 gusa kivuye mu mateka asharira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva muri uwo mwaka kugeza ubu kongera kwitabira iyi mikino biracyari inzozi ndetse n’uwavuga ko zisa n’iziri kure ntiyaba abeshye. Abakunzi b’umupira w’amaguru, bibaza aho bipfira, ikibura kugira ngo bigerweho.
Hashize imyaka myinshi mu Rwanda, ruhago igenda biguru ntege nyamara uyu mukino ushorwamo akayabo ari naho benshi bavuga ko hakwiye kugira igikorwa ngo wongere utange ibyishimo.
Iyo ucishije amaso mu zindi nzego z’igihugu, usanga zarateye imbere ndetse amahanga ntahwema kwerekana ko igihugu hari iterambere cyimakaje binatuma hari abagifatiraho urugero binyuze mu ngendo shuri zikorerwa mu rw’Imisozi 1000.
Ese nta bahanga bari muri ruhago ku buryo bayifasha kudasigara inyuma ndetse Abanyarwanda bakongera kubona ibyishimo bamaze imyaka badaca iryera?

Ese hari abasoza gukina ruhago bakayizinukwa?
Urutonde ni rurerure, aho usanga abakinnye banafite amazina ashobora kubakirwaho iterambere ry’abato, basoza umupira ntibongere kuwubonekamo.
Iyo ukurikiranye usanga bamwe bimwa umwanya uhagije wo gutanga umutahe wabo, bagahitamo kuberereka ngo bititwa guteza umwuka mubi cyangwa gutikura.
Abasoje gukina mu myaka ishize, bamwe berekeje ku migabane itandukanye ariko iyo uganiriye na bo bavuga ko batifuza kongera kuvuga kuri ruhago y’u Rwanda.
Impamvu yo kuberereka ngo iterwa n’uko aba bahoze bakina badahabwa umwanya ngo batanze ibitekerezo byafasha mu iterambere rya siporo ariko nabo bagashinjwa ko benshi mu basoje gukina batagerageje gushaka ubundi bumenyi bwo gutoza.
Abakiniye Amavubi nubwo baterura icyatumye bazinukwa ruhago bakunda guca amarenga ko badahabwa agaciro.
Ab’amazina akomeye basoje gukina bakajya gushakira ahandi barimo Kamanzi Karim uba mu Rwanda; Gatete Jimmy na Sibomana Abdoul baba muri Amerika; Kalisa Claude, Bitana Jean Remy na Mbonabucya Désiré bo mu Bubiligi; Bizagwira Léandre wo mu Bwongereza na Nshizirungu Hubert utuye mu Bufaransa.
Uru rutonde ruriho n’abandi bahawe ubwenegihugu ariko ibirari by’aho benshi muri bo bari bikaba bitazwi.



Uko imyaka ishira, ruhago y’u Rwanda igana ahabi cyane
Mu myaka ishize u Rwanda rutajya muri CAN, nta kimenyetso kigaragaza ko vuba aha bishoboka kuzacyitabira.
Nubwo u Rwanda rusa n’urwasubiye inyuma, hari ibihugu byakoze hasi hejuru none amazina yabyo arazwi mu ruhando mpuzamahanga.
Bimwe bihugu byitwa ko byahoze biri inyuma y’u Rwanda muri ruhago ariko bikaba bishobora kurwigaranzura, harimo nka Cap Vert n’ingimbi za Djibouti.
Ihurizo mu mitegurire y’amarushanwa y’abato!
Abahanga mu bya ruhago bavuga ko iterambere ryayo rigomba kugira imizi mu bakiri bato, bakubakirwa ubushobozi butuma bakura biyumvamo ibyo bintu kandi bakerekwa umurongo bakwiye gukurikiza. Ibi bituma bazamuka baramenyereye gukina amarushanwa akomeye, banafite amayeri menshi yabafasha.
Mu myaka yashize mu Rwanda hakinwaga amarushanwa y’ingimbi n’abari munsi y’imyaka 15, mu kubategurira gukurana uwo muco.
Icyo gihe buri kipe yo mu cyiciro cya mbere yabaga ifite iz’ingimbi zirenze imwe, akenshi ni naho havaga abakinnyi bazamuka mu nkuru.
Bamwe mu batoza b'abana, bazamuye abakinnyi batandukanye, bashimangira ko mu gihe hatari amarushanwa ahoraho y’abana kuvuga iterambere rirambye rya ruhago biri kure nk’ukwezi.

Abakinnye igikombe cy’Isi U-17 ni zahabu yaheze mu butaka
Abakinnyi 10 muri 23 bakinnye Igikombe cy’Isi U-17 muri Mexique, basezeye ruhago batarengeje imyaka 26. Abenshi bavuga ko gusezerera ruhago byatewe n’uko batateguwe uko bikwiye.
Mu gihe bamwe mu bakinnye iyi mikino bari mu makipe akomeye ku Isi aho nk’Umwongereza Raheem Sterling w’imyaka 26 akinira Manchester City, mu b’u Rwanda hari abasezeye ndetse n’abari bahanzwe amaso ntibari kwifashishwa bikwiye.
Urugero rwa bugufi ni uko nta wakinnye Igikombe cy’Isi U-17 muri Mexique, wari ku rutonde Amavubi yifashishije mu mikino ibiri yakinwe mu 2020 na Cape Verde.




Amavubi yakinnye Igikombe cy’Isi yari ahanzwe amaso nk’azacungura umupira w’u Rwanda ku buryo yanasimbura bakuru babo bagiye i Tunis. Ibi ntibyagezweho, hari n’ababihuza no kuba batarakomeje gukurikiranwa ngo bategurirwe ahazaza.

– Akangononwa mu miyoborere ya ruhago y’u Rwanda
Kuva mu 2004, Ferwafa yanyuzemo amasura atandukanye y’abayobozi. Kuva kuri Caesar Kayizari wari uyirimo ubwo Amavubi yakatishaga itike ya CHAN.
Iyo usesenguye imiterere y’amakipe usanga abayayobora badasobanukiwe ibya ruhago, bayajyamo ku bw’impamvu zishobora kuba ztandukanye n’inyungu za ruhago.
Aba banyamuryango iyo bagiye gutora abazayobora Ferwafa ni bo bahitamo abamaze imyaka na nyagateke batagera kuri stade cyangwa ngo bakurikirana abanyamupira.
Ubumenyi buke akenshi ni bwo butuma hari amakosa akorwa n’abayobora umupira w'amaguru batawuzi, bigatuma birukana abakozi babo nk’abakinnyi, abatoza binyuranyije n'amategeko kandi bikarangira amakipe abishyuye akayabo.

Muri shampiyona y’u Rwanda, abanyamahanga baragabanyijwe
Kugeza ubu, abanyamahanga bemerewe gukina amarushanwa ategurwa na Ferwafa, ntibarenga batatu muri 18 bakoreshwa ku mukino nyamara mu myaka yo ha mbere si ko byahoze.
Iyo ucishije amaso mu bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru ku Isi, usanga abugururiwe amarembo bari hejuru ya batatu u Rwanda rwahisemo.
Abasesenguzi bo bavuga ko abanyamahanga baba bakenewe ariko bakwiye kuba barenze urwego rw’abenegihugu ku buryo banabafasha kuzamura urwego rwabo, bashobora no gukora ikinyuranyo gifatika.
Abatoza basimburanye ubutitsa, umusaruro ukomeza kuba iyanga
Mu myaka ishize, Amavubi yanyuzemo abatoza batandukanye ariko umusaruro wabo ukomeza kuba muke. Abasesengura iki kibazo bavuga ko gishobora kuba gishakirwa aho kitari.
Mu gihe ibibazo bihari bitarakemurwa biherewe mu mizi, bizakomeza kugorana ko haboneka umusaruro urambye w’iki kibazo.
Umutoza uheruka kugerageza gukomanga ku muryango winjira mu Gikombe cya Afurika ni Umwongereza Stephen Constantine.
Yibukirwa ku kuba yarasezereye ikipe ya Congo ari hafi guhesha u Rwanda itike y’Igikombe cya Afurika cya 2015 ariko Amavubi asezererwa kubera ibihano bya CAF byatewe no gukinisha rutahizamu ukomoka muri RDC, Etekiama Agiti Taddy bitaga Birori Daddy, wari utari ufite ibyangombwa byuzuye.



![Umwongereza Stephen Constantine na we yatoje Amavubi. Yari yungirijwe na Mashami Vincent (hagati) na André Cassa Mbungo. Yibukirwa ku kuba yarasezereye Ikipe ya Congo ari hafi guhesha u Rwanda itike y’igikombe cya Afurika cya 2015 ariko Amavubi asezererwa kubera ibihano bya CAF byatewe no gukinisha rutahizamu ukomoka muri RDC Etekiama Agiti Taddy [Birori Daddy] utari ufite ibyangombwa byuzuye.](https://spipimg.igihe.com/jpg/staff_ya_costantine.jpg)
Umwanzuro ukwiye kuba uwuhe?
Abasesenguzi mu mupira w’amaguru, bavuga ko nta nzira ya bugufi iwubamo ahubwo habaho gutegura neza ibyo wifuza kuzageraho kandi ukabifashwamo n’ababizi babizobereyemo, bagahabwa umwanya.
Ibihugu biyoboye Isi ubu muri ruhago nk’u Bufaransa, u Bubiligi na Brazil, ntibyabyutse ngo byisange kuri iyo myanya ahubwo byarabikoreye binyuze mu gutegura no guha abafite ubumenyi umwanya wo kubishyira mu bikorwa.
Ibi bihugu byamaze imyaka myinshi bitavugwa cyane muri ruhago y’Isi ariko byari bizi icyo byifuza, bishaka inzobere muri ruhago ziga imishinga minini yafasha kuzamura ruhago kugeza byisanze ku gasongero, aho biyoboye.
No mu Rwanda, inzira ishoboka ni imwe, ni iyo gutegura by’igihe kirekire kandi abazi umupira bagahabwa umwanya uhagije bakiga imishinga minini yafasha kuzamura ruhago.
Ikindi gishoboka nk’umwanzuro ni uko abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda, bakwiha igihe runaka badashatse umusaruro wa vuba kandi batakoreye, hanyuma bikajya mu mihigo yabo, baba batabashije kuyihigura bakabibazwa n’Abanyarwanda nkuko no mu zindi nzego zigendera ku mihigo.
Birakwiye kandi ko abafite ibitekerezo byakubaka umupira w’amaguru mu Rwanda, bahabwa umwanya wo kubitanga, bigashungurwa ndetse ibizima bikabyazwa umusaruro.





Ibitekerezo 0