Mu myaka itaha itatu ikurikiranye, u Rwanda rwatoranijwe kuzakira imikino mpuzamahanga harimo amarushanwa ya CECAFA (The Confederation of East and Central African Football Associations) azaba umwaka utaha wa 2014, imikino y’igikombe cy’ibihugu (Senior Challenge Cup) izaba mu 2015, n’imikino y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) mu 2016. Kuri aya marushanwa yose biteganijwe ko u Rwanda ruzakira, inzego zishinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda zo zitangaza ko nta makuru zibifiteho.
Nk’uko tubikesha igitangazamakuru Kawowo cyo muri Uganda, Umunyamabanga Mukuru wa CECAFA Nicholas Musonyi, yatangarije icyo kinyamakuru, agira ati “Byaremejwe ko CECAFA Kagame Cup n’igikombe cy’ibihugu bizabera mu Rwanda. Turashaka gutegura ko Kagame Cup izabera mu Rwanda umwaka utaha wa 2014. Umwaka ukurikiyeho wa 2015 u Rwanda ruzakira imikino ihuza amakipe y’ibihugu na ho mu 2016 hakirwe imikino izahuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu ku mugabane wa Afurika (CHAN). Imikino izahuza amakipe y’ibihugu izaba ari mu rwego rwo gutegura iya CHAN."
Mu gushaka gihamya kuri aya makuru, twegereye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Umunyamabanga Mukuru waryo Gasingwa Michel, adutangariza ko nta makuru bafite ko u Rwanda ari rwo ruzakira iyo mikino yose. Agira ati “Kugeza ubu nta makuru turagezwaho n’abashinzwe kubitegura, ariko nitumara kuyamenya y’imvaho tuzabibamenyesha.”
Umuyobozi w’ishami rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Bugingo Emmanuel, mu kiganiro kigufi na IGIHE, yadutangarije ko ayo makuru ntayo baramenyeshwa. Ati “Natwe twumvise ibyo byose bivugwa ariko nka minisiteri bireba nta kibyemeza turabona. Ubwo babitumenyesheje Abanyarwanda bose bazabitangarizwa.”
U Rwanda rwakiriye imikino ya CECAFA Kagame Cup mu 2004, 2007 na 2010 rwakira imikino y’amakipe y’ibihugu (Senior Challenge Cup) mu 1999 na 2005. Amarushanwa yo mu 2015 azaba agamije gutegura iya CHAN izabera i Kigali mu 2016. Mu mwaka wa 2009 kandi, u Rwanda rwakiriye imikino nyafurika ihuza amakipe y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 20.
Muri uyu mwaka imikino y’amakipe y’ibihugu (Senior Challenge Cup), biteganijwe ko azabera muri Kenya mu mpera zawo, biramutse nta gihindutse.
Ku bijyanye n’ibikorwaremezo, Nicholas Musonye avuga ko nta kibazo afite ku mikino izabera mu Rwanda kuko igihugu gifite ubushobozi haba ku bakozi ndetse n’ibikorwaremezo kuko uretse Stade Amahoro, hari n’ibindi bibuga nka Stade ya Kigali i Nyamirambo na Stade Umuganda byatunganijwe ubwo u Rwanda ruheruka kwakira imikino y’abatarengeje imyaka 20 mu 2009.
Si ibyo bibuga gusa kuko hari n’ibindi byatunganijwe nk’icyo ku Mumena, icyo ku Kicukiro, icya FERWAFA, Stade ya Muhanga ndetse n’iya Huye irimo gutunganywa. Mu Rwanda kandi harategurwa kubakwa mu bihe bya vuba indi Stade yo ku rwego mpuzamahanga izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 40,000, izubakwa i Gahanga mu karere ka Kicukiro. Ikindi ni uko ubu mu Rwanda hamaze kubakwa amahoteli menshi, ku buryo nta kibazo cy’amacumbi y’abakinnyi n’ababaherekeje gishobora kuhaba.



















TANGA IGITEKEREZO