Imipira itandatu yo kwambara ni yo Messi yambaye mu Gikombe cy’Isi cya 2022 harimo n’uwo yari yamabaye ku mukino wa nyuma ubwo Argentine yatsindaga u Bufaransa kuri penaliti 4-2. Igiye kugurishwa mu nzu y’imideli ya Sotheby izwi cyane muri New York nyuma amafaranga azavamo azafashishwe abatishoboye.
Imipira yari yambaye mu gice cya mbere cy’umukino wa nyuma, uwa kimwe cya kabiri Argentine yahuyemo na Croatia, kimwe cya kane bahuyemo n’u Buholandi, na 1/8 bahuyemo na Australia ndetse n’imikino ibiri muri itatu yo mu matsinda yose hamwe byitezweho ko izagurishwa miliyari 12 Frw. Ni agahigo k’imyenda ya siporo izaba igurishijwe menshi ku Isi.
Agahigo gasanzwe k’imyenda ya siporo yagurishijwe menshi gafitwe n’Umukinnyi rurangiranwa wagacishijeho muri Basketball, Michael Jordan n’umwenda we wa Chicago Bulls yakinanye umukino wa nyuma wa NBA mu 1998, mu mwaka iyi Kipe yambara umutuku n’umweru yigaragaje wiswe ‘Last Dance’ miliyari 11.5 Frw, mu nzu ya Sotheby mu mujyi wa New York.
Brahm Wachter Umuyobozi wo guhanga udusha mu myambarire muri Sotheby yavuze ko Igikombe cy’Isi cya 2022 cyari kimwe mu birori bikomeye mu mateka y’Isi, byahuzwa n’urugendo rw’amateka ya Lionel Messi cyikamugira umukinnyi mwiza wabayeho mu mateka ya ruhago.
Yakomeje agira ati “Igurishwa rizaba rigizwe n’imipira yo kwambara itandatu niyo izakora amateka mu cuamunara cy’imyenda ya siporo mu mateka y’Isi ku isi. Ni ishema kuri Sotheby kugurisha iyi myenda y’akataraboneka ku Isi yose kuko ari ikimenyetso cy’uko umupira w’amaguru utagira umupaka.”
Agahigo Messi asanzwe afite ko kugurisha imyenda yahenze cyane ni iyo yambaye kuri El Clásico ya 2017 kuri Stade ya Real Madrid, Santiago Bernabeu yagurishijwe miliyoni 553 Frw. Icyagize iyi myenda idasanzwe ni igitego yatsinze mu minota y’inyongera cyari icye cya 500 ndetse cyatumye umukino urangira ku ntsinzi ya FC Barcelone ya 3-2.
Iyi myenda ya Messi izarusha igiciro iyambawe na Diego Maradona ubwo yatsindaga igitego n’ukuboko kiswe Akaboko k’Imana muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi cya 1986 ubwo bahuraha n’u Bwongereza, yagurishijwe miliyari 10,9 Frw.
Uyu mwenda wa Maradona wagurishijwe na Steve Hodge wakinaga hagati mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza akaba yarawubonye ubwo yawusabaga uyu Munya-Argentine nyuma y’umukino igihe bari mu nzira binjira mu rwambariro rwa Estadio Azteca iherereye mu Mujyi wa Mexico.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!