00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama rusange y’umuryango wa Rayon Sports yagombaga kuba yasubitswe

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 13 December 2015 saa 10:06
Yasuwe :

Kuri iki cyumweru tariki 13 Ukuboza byari biteganyijwe ko Umuryango wa Rayon Sports ugirana inama y’inteko rusange yagombaga kwiga ku ngingo zitandukanye, harimo n’isuzuma ry’uburyo barangije umwaka no gutora abayobozi bashya.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’ Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Rayon Sports, Ngarambe Charles, ivuga ko iyi nama yamaze kwigizwa inyuma kubera imyiteguro y’igihugu itabangikana n’iyi nama.

Muri iyi baruwa, Ngarambe Charles, yagize ati: “Kubera imyiteguro y’igihugu itabangikana n’iyi nama muri ibi bihe, itariki inama y’inteko rusange ya Rayon Sports izateraniraho izabamenyeshwa nyuma ya referendumu, ariko ibiri ku murongo w’ibyigwa ntibihindutse. Bibaye ubwa kabiri inama isubikwa kubera impamvu zumvikana ku banyarwanda twese. Tuboneyeho kwibutsa abanyamuryango ba Rayon Sports kwitabira amatora uko dusanzwe tubikora.”

Ibaruwa imenyesha isubikwa ry'nama rusange y’umuryango wa Rayon Sports
Umuyobozi w'umuryango wa Rayon Sports Ngarambe Charles

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages