Kubera impinduka z’umukino uzahuza APR FC na Kiyovu Sports wimuriwe ku Cyumweru, umunsi wari uteganyijweho inama rusange y’abanyamuryango ba Kiyovu yo gusimbuza Sendege Norbert wari umuyobozi wayo iyo nama yari iteganyijwe yasubitswe.
Ubusanzwe uyu mukino wa APR FC na Kiyovu Sports wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu, waje kwimurwa ngo kuko abakinnyi 8 ba APR FC bari mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yari mu mikino ya CECAFA yaberaga muri Kenya, bageze mu Rwanda kuwa Mbere, batari babonye umwanya uhagije wo kwitozanya na bagenzi babo.
Nsengiyumva Jean Marie, Umunyamabanga wa Kiyovu Sports yabwiye IGIHE ko bahisemo gusubika inama rusange kugira ngo babona umwanya uhagije wo gutegura umukino uzabahuza na APR FC kuri iki Cyumweru, saa kumi n’ebyiri kuri Stade Amahoro.
Sendege Norbert, uyobora Kiyovu Sports, ni Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Ushinzwe Ubuhinzi, kimwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta, bakaba barasabwe n’itegeko ry’umuvunyi ryasohotse mu 2008, kuva ku buyobozi bw’amashyirahamwe barimo, n’amakipe akaba abarirwa muri icyo kiciro.
Kuva urwego rw’Umuvunyi rusabye ko iri tegeko rishyirwa mu bikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, wari umuyobozi wa Rayon Sports yasimbuwe na Ntampaka Theogene, wari umuyobozi wungirije.



















TANGA IGITEKEREZO