Shampiyona y’umupira w’amaguru izatangira muri Kanama uyu mwaka ni imwe mu zihanzwe amaso n’Abanyarwanda benshi kubera uburyo amakipe arimo APR FC, Police FC, Rayon Sports n’andi menshi ari kwiyubaka mu buryo budasanzwe agura abakinnyi beza b’abanyamahanga.
Bivugwa ko kandi abakinnyi b’abanyamahanga bashobora kongerwa bakava kuri batandatu bakagezwa ku munani muri 11 babanza mu kibuga. Ibi byose bizatuma abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bashobora kubura akazi cyangwa imibare y’abakina ikagabanuka.
Mu mboni za Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi', yavuze ko abakinnyi b’abanyamahanga bazatuma ab'Abanyarwanda batirara mu kibuga ndetse no hanze yacyo, gusa anagaragaza ko umukinnyi w’Umunyarwanda uzirara azabura umwanya, abandi babure akazi.
Migi yavuze ko yagize amahirwe yo gukinana n’abakinnyi b’abanyamahanga bakomeye benshi. By'umwihariko, muri APR FC yagiye akinana n’abandi bakinnyi benshi b’abanyamahanga bazaga bashaka kumutwara umwanya barimo Johnson Bagore, Manifred Kizito, Jeanot Witakenge, Mafisango Patrick, Papy Fati ariko ko wasangaga babahindurira imyanya kuko yitwaraga neza kubarusha.
Yavuze ko abo bose ari abakinnyi yari afite umutwaro wo kubakinana mu kibuga. Ati "Iyo ufite intego nta kikunanira, narakoze cyane ahubwo bamwe bagenda babahindurira umwanya baza kwisanga barwanira kubona uko bakina. Mu kibuga sinigeze nicara.”
Uyu Mutoza Wungirije muri Muhazi United yashimangiye ko icyemezo cyo kongera abakinnyi b’abanyamahanga mu makipe yose ari cyiza kuko kizatuma abakinnyi b’Abanyarwanda bakora cyane, bitandukanye n'uko bamwe bitwaraga muri iyi myaka bari barahawe amahirwe.
Ati “Mu bihe bishize abana b’Abanyarwanda bahawe agaciro cyane, bahabwa amahirwe ndetse abenshi ntibayabyaza umusaruro kuko byageze aho abanyamahanga baba batanu, byageze naho APR idakinisha abanyamahanga. Urumva ko ari inzira yasaga n’iyoroshye ariko navuga ko batigeze bayibyaza umusaruro, ubu rero uyu mwaka birakomeye ndakeka abanyamahanga bashobora kurenga batandatu.”
Yavuze ko abakinnyi benshi bashobora kubura akazi, agaragaza ko abazakina ari abitekerejeho bagakora cyane, bakagira ikinyabupfura mu kibuga no hanze yacyo kandi ngo uzabikora gutyo, umunyamahanga wese waza bakarwanira umwanya atazawumutwara.
Ati “Imyitwarire yabo mu kibuga no hanze yacyo ni yo izagena ko babona umwanya wo gukina, rero nibakoreshe neza ayo mahirwe.”
Migi yavuze ko kuba abanyamahanga bakwiyongera cyane bitazabangamira Ikipe y’Igihugu ahubwo bizayikomeza kuko hazajya hahamagarwa umukinnyi ukina kandi wahanganye cyane ku buryo bazajya bayigerami bagatanga umusaruro mwiza.






Ibitekerezo 0