00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama za Ruremesha zatuma Amavubi asubira muri CAN

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 January 2017 saa 12:59
Yasuwe :

Umutoza wa Etincelles, Ruremesha Emmanuel, yagiriye inama Ferwafa zatuma Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yongera kwitabira igikombe cya Afurika imaze imyaka 13 ititabira, zirimo gushaka umutoza w’iyi kipe ushoboye kandi bigakorwa mu maguru mashya ndetse agashakirwa abatoza b’Abanyarwanda bamwungiriza batemerewe kugira indi kipe batoza.

Amavubi ntiyabashije kubona itike yo kwitabira igikombe cya Afurika cya 2017 (CAN 2017) kiri kubera muri Gabon, bishimangira imyaka 13 y’inzozi Abanyarwanda bahorana zo gusubira muri iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi yose y’umupira w’amaguru akinirwa kuri uyu mugabane.

Muri tombola y’amatsinda y’ibihugu mu guhatanira itike ya CAN 2019 yabaye tariki 12 Mutarama 2017, u Rwanda rwisanze mu itsinda H hamwe na Côte d’Ivoire, Guinée Conakry na Centrafrique.

Ruremesha Emmanuel, umwe mu batoza b’Abanyarwanda wigeze no kungiriza mu Mavubi mu myaka ibiri ishize, yatanze inama z’ibyo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikwiye gukora kugira ngo iyi kipe yongere kubona itike yo kwitabira iri rushanwa ku nshuro yayo ya kabiri.

Ati “Nta kintu ushobora kugeraho utateguye, ntabwo bishoboka. Hari amakipe ubu dufite nka APR FC, Rayon Sports n’andi tuzi ko afitemo abakinnyi, agomba kwitegura cyane, dufite amahirwe ko ubu ariyo ari ku isonga.”

“Ikindi ni uko bashaka umutoza hakiri kare kuko babonye ko itsinda turimo rirakomeye. Bashake umutoza, aze atoranye abakinnyi, akoreshe imikino ya gishuti[…]Ibintu byose ni ugutegura, nitudategura n’ubundi tuzasanga twongeye kubura itike yo kujya mu kindi gikombe cya Afurika.”

Ruremesha yongeyeho ko gushaka umutoza byonyine bidahagije kuko ubu u Rwanda rukeneye umutoza ushoboye, agahabwa umwanya wo kureba abakinnyi bahari ndetse agahabwa abatoza b’Abanyarwanda bo kumwungiriza.

Ikindi asaba ni uko umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu yaba ari uhoraho adafite indi kipe atoza kugira ngo bijye bibaha umwanya wo gukurikirana imikino itandukanye ya shampiyona hirya no hino mu gihugu, kugira ngo barebe abakinnyi bahagaze neza kurusha abandi bakaba ari bo batoranywa.

Umuyobozi wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle, nawe aherutse gutangaza ko hari ibyo bahinduye mu gushaka abatoza, birimo kuzajya babanza kwiga k’uwo bazanye, ubushobozi bwe n’ibyo yakoze ndetse agahabwa imihigo y’ibyo azageraho atabibasha akirukanwa nta mananiza.

U Rwanda ruheruka muri CAN yabereye muri Tunisia mu 2004, aho abakiniraga iyi kipe bari biganjemo abanyamahanga bari barahawe umwenegihugu bw’u Rwanda, icyemezo cyaje guhindurwa nyuma abanyamahanga basezererwa mu ikipe y’igihugu, hahabwa amahirwe abanyarwanda.

Ruremesha asanga igihe FERWAFA itazanye umutoza kare ndetse n'ikipe ngo itegurwe neza n'ubundi u Rwanda rutazasubira muri CAN
Ikipe y'u Rwanda iheruka muri CAN mu 2004 ubwo yari ikirimo n'abanyamahanga
Abanyarwanda banyotewe ko Amavubi yasubira muri CAN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages