Amafoto y’impanuka agaragaza umuriro mwinshi wibasiye iyi ndege ahagana ku mababa yayo ku ruhande rw’ibumoso, abahanga mu bumenyi bwazo bavuga ko byatewe n’inyoni yagiye muri moteri igatuma yangirika bikomeye.

Ibi byabereye ku Kibuga cy’Indege cya Braunschweig Wolfsburg ku Cyumweru tariki ya 23 Mata 2023, bamaze gukina umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Bikimara kuba, Arsenal WFC yahise isohora tangazo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, isobanura ikibazo cyabaye ndetse inashimira ubufasha yahawe nyuma yo kugira ikibazo.

Yagize iti “Indege yacu yagize ikibazo cya tekiniki ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru. Iyo ni yo mpamvu tutagomba gusubira mu Bwongereza ku Cyumweru. Turashimira abari batwaye indege ndetse n’abari ku kibuga ku bufasha bw’ibanze baduhaye.”

Iyi ndege yarimo n’abandi bagenzi bahise bakurwamo vuba vuba, bahabwa ubutabazi, ntihagira ikibazo bagira.

Ku wa Mbere, tariki ya 24 Mata, ni bwo Arsenal WFC yahagurutse mu Budage isubira mu Bwongereza gutegura umukino wo kwishyura.

Uyu ni umukino izakina nta Kapiteni wayo Kim Little ndetse n’umwungiriza we, WilliamLeah son, badahari kubera imvune bagiriye mu kibuga ku mukino ubanza.

Katie McCabe yavuze ko nubwo bagize icyo kibazo cy’indege mu Budage, ntacyo byahindura ku ntego bafite zo gutsinda.

Ati “Twe turacyari mu mukino no mu irushanwa. Kuva mu mwaka ushize turabizi ko aha turi ari icyiciro gikomeye, no mu bihe byahise twigeze kwitwara neza kandi tutari mu bihe byiza. Icyo tuzi ni uko dufite ubushobozi n’amahirwe yo kubona intsinzi. Hari ibiturimo bigomba kugaragara buri wese arabizi.”

Umukino wo kwishyura kuri Arsenal WFC na Wolfsburg WFC uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 1 Gicurasi 2023, kuri Emirates Stadium mu Bwongereza.

Indege yagombaga gutwara abakinnyi ba Arsenal WFC yafashwe n'inkongi
Indege yagombaga gutwara abakinnyi ba Arsenal WFC yafashwe n'inkongi
Imyitozo irarimbanyije kuri Arsenal FC nubwo yagize ibibazo mu rugendo
Imyitozo irarimbanyije kuri Arsenal FC nubwo yagize ibibazo mu rugendo
Arsenal WFC yiteguye gukina nubwo hari abakinnyi idafite
Arsenal WFC yiteguye gukina nubwo hari abakinnyi idafite