Willy Léandre Essomba Onana w'imyaka 23 yanditse asaba ndetse anatanga ibyangombwa byose bimwemerera kubona ubwenegihugu.

Icyari gisigaye ni ukumworohereza bikihutishwa ndetse akaba yanakinira u Rwanda biramutse bigenze neza. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2023, hacicikanye amakuru agaragaza ko uyu mukinnyi atagikiniye u Rwanda.

Ibiganiro ku mpande zombi byajemo kidobya yamaze gufata indi ntera ndetse harimo kwitana ba mwana ku mpamvu yatumye uyu mukinnyi wa Rayon Sports ahindura ibitekerezo ku gukinira u Rwanda.

Ku ruhande rw’Umutoza w’Amavubi, Carlos Alós Ferrer yagiranye na Radio & TV One, yatangaje ko uyu Munya-Cameroun ari we utarifuje gukinira u Rwanda ndetse bari no mu nzira zo gushaka abandi.

Yagize ati “Onana yanze ubusabe bwo gukinira u Rwanda. Nyuma ya byose tugomba kwakira ko ari umwanzuro we ku giti cye. Gusa turi gukoresha imbaraga zose kugira ngo tubashe kubona abakinnyi bashobora gukinira amavubi bakina hanze.”

Nubwo yatangaje ibyo ariko, ku ruhande rw’umukinnyi avuga ko ikibazo cyabayemo atari we cyaturutseho, ahubwo ibyo yasabye kugira ngo akinire u Rwanda atabibonye.

Aganira na B&B FM-Umwezi yagize ati “Sinanze gukinira u Rwanda. Hari ibyo nasabye ko nabona nkafasha umuryango wanjye nkakinira u Rwanda. Nasabye ibihumbi $80 [80.000.000 Frw] gukinira Amavubi.”

Kugeza ubu amakuru IGIHE yamenye ni uko mbere yo kujya gusaba ubwenegihugu kwa Onana bitangira, yari yarizejwe ko ikibazo cy’amafaranga kitazananirana ariko kugeza ubu kiri gusuzumwa muri Minisiteri ya Siporo.

Onana ni umwe mu nkingi za mwamba za Rayon Sports dore ko muri Shampiyona y'Umwaka w’Imikino wa 2022/2023 yayitsindiye ibitego 16 anayobora abanyeganyeje inshundura inshuro nyinshi.

Uyu musaruro yagize muri uyu mwaka kandi watumye atangira kurambagizwa na Simba SC yo muri Tanzania kuko amasezerano ye azarangirana n’impera z’uyu mwaka w’imikino uzapfundikirwa n’Igikombe cy’Amahoro aho Rayon Sports akinira izacakirana na APR FC ku wa 3 Kamena 2023.

Muri Nzeri 2022 ni bwo u Rwanda rwongeye guca amarenga yo gukinisha abanyamahanga mu Ikipe y'Igihugu ndetse no gushaka abafitanye isano n'u Rwanda bashobora kwifashishwa.

Icyo gihe, Rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire Gérard Bi Goua Gohou wakinaga muri FC Aktobe yo muri Kazakhstan, yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yari imaze imyaka igera ku munani yarafunze imiryango yemerera abanyamahanga kuyikandagiramo.

Uyu mukinnyi w'imyaka 34 yakiniye imikino itatu ya gicuti irimo uwa Guinea wabereye muri Maroc n'ibiri yahuje u Rwanda na Sudani ku yahoze ari Stade ya Kigali. Yayitsinzemo igitego kimwe gusa. Kuva icyo gihe ntiyongeye guhamagarwa.

Bi Goua Gohou yinjiye mu Amavubi nyuma y’igihe iyi kipe yigengesera ku banyamahanga nyuma y’ibihano yafatiwe mu 2014 kubera gukinisha Daddy Birori wakinaga ahandi yitwa Etekiama Agiti Tady.

Ku wa 17 Kanama 2014, ni bwo Akanama k’Imyitwarire k’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, kanzuye ko ko u Rwanda ruvanwa mu marushanwa y’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2015 cyabereye muri Maroc.

Willy Onana yifashe ku gukinira Amavubi nyuma yo guca u Rwanda miliyoni 80 Frw akayimwa bigatuma yanga kuyakinira
Willy Onana yifashe ku gukinira Amavubi nyuma yo guca u Rwanda miliyoni 80 Frw akayimwa bigatuma yanga kuyakinira
Onana ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri Rayon Sports
Onana ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri Rayon Sports