00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indwara z’umutima zariyongereye mu Banya-Argentine mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 July 2026 saa 10:30
Yasuwe :

Abakunzi b’Ikipe y’Igihugu ya Argentine by’umwihariko abatuye muri iki gihugu, bibasiwe n’indwara z’umutima nyuma y’uko ikipe yabo ikinnye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi igatsinda ku munota wa nyuma.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, Argentine na Espagne byahuriye mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo La Albiceleste yageze ku mukino wa nyuma, muri Argentine indwara z’umutima zariyongereye mu gihe cy’iri rushanwa, cyane cyane mu mikino yo gukuranwamo uhereye muri 1/16.

Umuhanga mu bijyanye n’indwara z’umutima wo mu Mujyi wa Buenos Aires, Dr. Alan Sigal, yatangaje ko mu gihe cy’Igikombe cy’isi, Abanya-Argentine bibasiwe n’indwara zifitanye isano n’umutima.

Ati “Byakunze kuba mu gihe cy’umukino by’umwihariko urangiye. Aho bagiraga palpitations, ububabare bwinshi mu gituza, umuvuduko mwinshi w’amaraso, arrhythmias, byose bitewe n’uko babaga bameze mu gihe cy’umukino.”

Argentine yarenze amatsinda idatsinzwe umukino n’umwe, igeze muri 1/16 itsinda Cap-Vert ibitego 3-2 bisabye iminota 30 y’inyongera, muri ⅛ itsinda Misiri ibitego 3-2 ku munota wa kabiri w’inyongera kuri 90.

Umukino w’u Busuwisi wa ¼ na wo yawutsinze ku bitego 3-1 bisabye iminota 30 y’inyongera, mbere yo kugera ku mukino wa nyuma ivuye inyuma ikishyura u Bwongereza igatsinda ibitego 2-1 mu minota itanu ya nyuma y’umukino.

Umukino wo kuri iki Cyumweru, na wo ntabwo uza koroha kuko mu mikino itanu iheruka guhuza amakipe yombi, Espagne yatwaye Igikombe cy’Isi inshuro imwe yatsinzemo itatu, Argentine yagitwaye inshuro eshatu igatsindamo ibiri.

Abafana benshi ba Argentine barwaye indwara z'umutima kubera gutsinda mu minota ya nyuma mu Gikombe cy'Isi
Argentine yarwaje umutima abafana bayo mu Gikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages