Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026, ni bwo hashyizwe hanze ikiganiro cy’uyu mugabo uyobora Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Busuwisi, ku cyo atekereza ku ngoma ya Infantino iri mu mazi abira.
Gianni Infantino aherutse gutangaza ko Igikombe cy’Isi n’andi marushanwa ategurwa na FIFA, agiye kwegurirwa abashoramari bigenga kugira ngo umupira w’amaguru urusheho kwinjiza amafaranga menshi, mu mushinga wari kuvamo arenga miliyari 20 y’Amadorali.
Ni icyemezo kitakiriwe neza kugeza ubwo Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA) n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Amerika y’Amajyepfo n’iyo Hagati (CONCACAF) bigaragaje ko byitandukanyeje na we, ndetse bigaragaza ko akwiriye kwegura kuri uwo mwanya.
Si ibyo gusa kuko banamweretse ko batazamushyigikira mu matora ya Perezida wa FIFA ateganyijwe muri Werurwe 2027, yewe hari no gushakwa uwamusimbura bibaye ngombwa.
Claudius Schäfer uyobora ihuriro ry’amarushanwa y’i Burayo agera kuri 53, yavuze ko kugira ngo Infantino aterwe imijugujugu ari we wabyiteye, kuko ngo inshuro nyinshi afata imyanzuro nta wundi muntu bafatanyije kuyobora agishije inama.
Ati “Hari ingaruka nyinshi kuri Infantino kandi ni we wabyiteye. Njye nkibona ko ibintu byose byarangiye kandi nta rundi rwego rwa FIFA rumenyeshejwe, namenye ko bizagenda nk’uko bigenda ku bindi bigo cyangwa amashyirahamwe byakozwe muri ubwo buryo.”
“Ingaruka nk’izi ziba ku muntu winjiye mu ishoramari, akabikora wenyine nta wundi abibwiye. Ni inyungu z’umupira w’amaguru mu buryo bw’amafaranga, ariko ntabwo hazwi icyagendeweho bitegurwa, yewe n’akanama ka FIFA. Urugero amarushanwa aziyongera kandi turacyataka imikino myinshi yegeranye idatuma abakinnyi baruhuka.”
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko yahagaritse uyu mugambi wateje impaka wo kugurisha imigabane mu marushanwa akomeye ategurwa n’uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!