Perezida Kagame yari mu Ikipe y’u Rwanda yatsinze iya FIFA irimo Gianni Infantino
ibitego 3-2 mu mukino wafunguye irushanwa.

Umunya-Nigeria Augustine Azuka Okocha wamamaye nka Jay-Jay Okocha, ni we watsindiye u Rwanda ibitego bitatu byabonetse muri uyu mukino.

Ikipe ya FIFA yo yatsindiwe n’Umunya-Brazil Marcos Evangelista de Morai [Cafu]. Uyu munyabiwi watwaranye na Brésil ibikombe by’Isi bibiri ukina yugarira anyuze ku ruhande rw’iburyo, yanyuze mu makipe atandukanye arimo AC Milan na AS Roma yo mu Butaliyani.

Ikipe y’u Rwanda yatozwaga na Mashami Vincent usanzwe ari Umutoza wa Police FC, wanabaye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi. Yari irimo Perezida Kagame; Jay-Jay Okocha; Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Murangwa Eugène, Nshimiyimana Eric, Kayiranga Jean Baptiste, Ngabo Albert bakiniye Amavubi, Mateso Jean de Dieu utoza Kiyovu Sports, Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA na Nyinawumuntu Grace uyobora Siporo mu Irerero rya Ruhago rya Paris St Germain mu Rwanda n’abandi.

Aganira na TNT nyuma y’iri rushanwa, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko uyu ari umunsi w’agaciro gakomeye kuzana Isi yose i Kigali bakishimana bakina ruhago.

Yagize ati "Uyu munsi ni uw’umunezero, habaye igikorwa cyiza kuko twazanye Isi yose I Kigali mu Rwanda. Iyi ni stade nziza yiswe Pelé nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka y’Isi nk'uko Perezida Kagame yabivuze."

"Kuba turi hano hamwe n’abayobozi batandukanye mu mupira w’amaguru b’ibihugu birenga 211 ni iby’agaciro gakomeye. Turavuga umupira, turimo turaryoherwa n’umupira birumvikana ko ari ibyishimo."

Abajijwe uko yiyumvaga gukinana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Infantino yatangaje ko byamurenze ndetse ko yamubonanye ubuhanga budasanzwe bwatuma abona umwanya ubanzamo mu Amavubi.

Yagize ati ”Byandenze gukinana na Perezida Kagame, afite ubuhanga budasanzwe bwo guconga ruhago ntari nzi, yari yarabuhishe. Ndatekereza ko buri wese yabonye ko ubutaha yagakwiye guhamagarwa mu bakinnyi 11 mu Ikipe y’Igihugu y’Amavubi.”

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yasabiye Perezida Kagame umwanya ubanza mu Amavubi
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yasabiye Perezida Kagame umwanya ubanza mu Amavubi

Iri rushanwa ryabanjirijwe n'umuhango wo kwita Stade ya Kigali izina rishya rya Pelé Kigali Stadium. Ryakinwe mbere y’uko mu Mujyi wa Kigali hateranira Inteko Rusange ya 73 ya FIFA, ari na yo izemerezwamo Gianni Infantino nk’ugomba kuyobora iri Shyirahamwe rya Ruhago ku Isi ku wa 16 Werurwe 2023.

Ikipe y'u Rwanda yari irimo Perezida Paul Kagame yiganjemo abakanyujijeho mu Rwanda no ku rwego rw'Isi
Ikipe y'u Rwanda yari irimo Perezida Paul Kagame yiganjemo abakanyujijeho mu Rwanda no ku rwego rw'Isi
Perezida Paul Kagame ni we watangije umukino wahuje Ikipe y'u Rwanda n'iya FIFA
Perezida Paul Kagame ni we watangije umukino wahuje Ikipe y'u Rwanda n'iya FIFA
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yerekanye ubuhanga budasanzwe muri uyu mukino
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yerekanye ubuhanga budasanzwe muri uyu mukino
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yishimiye gukinana na Perezida Kagame. Aha yageragezaga kumucenga
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yishimiye gukinana na Perezida Kagame. Aha yageragezaga kumucenga
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko afite ubuhanga mu guconga ruhago
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko afite ubuhanga mu guconga ruhago
Perezida wa FIFA areba uburyo Perezida Paul Kagame agenzura umupira ku kirenge
Perezida wa FIFA areba uburyo Perezida Paul Kagame agenzura umupira ku kirenge
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino agenzura umupira mu mukino yahuriyemo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino agenzura umupira mu mukino yahuriyemo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Ni umukino wari wiganjemo abayobozi bakomeye ku rwego rw'Isi n'abakanyujijeho muri ruhago
Ni umukino wari wiganjemo abayobozi bakomeye ku rwego rw'Isi n'abakanyujijeho muri ruhago

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Mucyo Jean Regis