00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Infantino yasabye imbabazi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 October 2026 saa 10:59
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yasabye imbabazi nyuma y’amakosa yakoze mu mushinga wari ugamije kugurisha imigabane mu marushanwa arimo Igikombe cy’Isi.

Ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, ni bwo i Zurich mu Busuwisi habereye inama ya Komite Nyobozi ya FIFA, yari igamije kwigira hamwe ibirimo amakosa ashinjwa perezida wayo.

Nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada muri Kamena na Nyakanga, Gianni Infantino yatangaje umushinga mushya uzongera amafaranga FIFA yinjiza.

Uyu mushinga wari muri gahunda y’uko uru rwego rw’umupira w’amaguru ku Isi rwakusanya arenga miliyari 4,2$ binyuze mu kugurisha 20% by’imigabane y’ikigo gishya kizajya gicunga ibikorwa bya FIFA.

Ni umushinga watumye uyu mugabo aterwa imijugujugu na bamwe mu bo bafatanyije kuyobora, ndetse na benshi mu banyamuryango b’iri shyirahamwe by’umwihariko ibihugu by’i Burayi, birangira awuhagaritse.

Nyuma y’Inama ya Komite Nyobozi ya FIFA, Gianni Infantino udasanzwe yirengagiza itangazamakuru yanze kuvugana na ryo, ahubwo abagenera amashusho baza kwifashisha.

Ni amashusho agaragazamo ko asaba imbabazi ku mushinga yari yatanze nk’igitekerezo ariko ntiwakirwe neza.

Ati “Mbere na mbere ndashaka kubanza gusaba imbabazi ku makosa twakoze mu gutangaza cyangwa gukurikirana ibijyanye n’umushinga wa FIFA Forward Entreprise wagize ingaruka nyinshi.”

“Ariko icy’ingenzi cyo kwibuka ni uko cyari igitekerezo, nta na hamwe wari umushinga urangiye. Cyari igitekerezo kigamije gutegura ibyiza byinshi bitera imbaraga abari ku Isi nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kuko umupira w’amaguru ni uwa bose.”

Uyu mugabo w’imyaka 56, ari gukora ibishoboka byose ngo agarurirwe icyizere n’abanyamuryango, dore ko ateganya kongera kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe mu matora ateganyijwe muri Werurwe 2027.

Gianni Infantino yasabye imbabazi ku mushinga mushya yatekereje wo kugurisha amarushanwa y'Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages