Kuva Qatar yahabwa kwakira Igikombe cy’Isi, ibihugu byinshi by’i Burayi byatangiye kuyibasira, biyishinja ibyaha by’iburyo n’ibumoso, bishingiye ku kutubahiriza uburenganzira bwa muntu nko kuba itemera abaryamana bahuje ibitsina.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, umunsi umwe mbere y’uko imikino y’Igikombe cy’Isi itangira, Perezida wa FIFA yamaze isaha irenga agaruka ku bimaze iminsi bivugwa byibasira FIFA na Qatar.
Qatar ishinjwa ko yakoresheje imirimo imeze nk’iy’uburetwa abimukira bagize uruhare mu kubaka Stade zizakira imikino y’Igikombe cy’Isi.
Infantino yagarutse ku bintu byose bishinjwa Qatar, avuga ko nta cyo bitwaye gutunga urutoki ibitagenda neza, yaba muri Qatar no ku Isi yose muri rusange, gusa ko ibyo Abanyaburayi bakora ari uburyarya busa.
Ati “Ku bw’ibyo twe Abanyaburayi tumaze igihe dukora hirya no hino ku Isi mu myaka 3000 ishize, dukwiriye gusaba imbabazi mu myaka 3000 iri imbere mbere y’uko dutangira guha amasomo abandi.”
“Ni Sosiyete zingahe zo mu Burayi cyangwa se mu Burengerazuba bw’Isi zisarura miliyoni nyinshi muri Qatar, miliyari, ni bangahe bigeze bagira icyo bakora ku kibazo cy’uburenganzira bw’abimukira ngo bakimenyeshe abayobozi?”
Yakomeje agira ati “Nta n’umwe, kuko nuhindura amategeko, bivuze ko ubona inyungu nke. Ariko twarabikoze, kandi FIFA yinjije make ugereranyije n’ayo izi sosiyete zikura muri Qatar.”
Infantino yavuze kandi ku bantu bakorerwa ivangura, uko baba bameze bose, atanga ubuhamya bw’uburyo akiri muto yavangurwaga azira imiterere y’umusatsi we.
Ati “Uyu munsi ndumva uburyo Abanya-Qatari bamerewe, Abarabu, Abanyafurika, Abaryamana bahuje ibitsina, abafite ubumuga, n’abimukira.
“Birumvikana ntabwo n di Umunya-Qatari, ntabwo ndi Umutinganyi, Umwarabu, Umunya-Afurika cyangwa ufite ubumuga ahubwo impamvu ni uko nzi uko bibabaza guhabwa akato nk’umunyamahanga.”
Ati “Iyo bibaye ukora iki? Uraganira, ugerageza gushaka inshuti. Ntabwo utangira gushinja, kurwana, gutukana, utangira kuganira. Ibi nibyo twari dukwiriye kuba dukora.”
Yabwiye ibihugu by’i Burayi binenga Qatar ko ifata nabi abimukira, ko niba koko bibafitiye impuhwe, byabafata bikajya kubatuza.
Ati “Niba koko u Burayi bwitaye ku hazaza h’aba bana bato, bwari bukwiriye gukora nk’ibyo Qatar yakoze, bugashyiraho inzira z’amategeko zemewe, nibura umubare muto wabo bakajyayo.”
Ku mwanzuro Qatar yafashe wo guhagarika gucuruza inzoga ku bibuga umunani bizakinirwaho Igikombe cy’Isi, Infantinto yavuze ko umuntu utanyweye inzoga ntacyo yaba.
Igikombe cy’Isi kiratangira kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2022 ku mugaragaro, kizasozwe tariki ya 18 Ukuboza 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!