00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Infantino yiteguye kwakira impinduka mu miyoborere ya FIFA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 September 2026 saa 11:23
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yatangaje ko ashaka ko habaho isuzuma ryakozwa n’inzego zigenga ku mikorere y’uru rwego, mu rwego rwo gushaka impinduka zakongera imbaraga mu miyoborere yarwo.

Mu ibaruwa yagejeje ku bagize Inama ya FIFA ndetse n’amashyirahamwe y’ibihugu byose ayigize, Infantino yavuze ko iri suzuma rizatanga “ibyifuzo ku mpinduka zishoboka” kugira ngo FIFA irusheho gukorera mu mucyo no kunoza uburyo ifata ibyemezo.

Yasabye kandi ko hazabaho ibiganiro ku buryo ubuyobozi bwa FIFA bwanozwa, harimo kureba inshingano za Perezida wa FIFA, uburyo bwo kongera uruhare rw’abanyamuryango, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano mu mishinga ikomeye.

Ibi bibaye nyuma y’igitutu gikomeye Infantino yashyizweho kubera umushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE), wari ugamije gushaka abashoramari bigenga bagura imigabane mu bikorwa by’ubucuruzi bya FIFA birimo Igikombe cy’Isi n’andi marushanwa.

Uyu mushinga wateje impaka zikomeye, aho bamwe mu bayobozi b’umupira w’amaguru batangiye gusaba ibisobanuro birambuye ndetse n’isuzuma ryigenga.

Infantino yavuze ko yafashe igihe cyo kumva ibitekerezo by’abandi mbere yo gutanga ibisobanuro, agaragaza ko umushinga wa FFE utari ugamije gutanga ububasha bwa FIFA mu gufata ibyemezo byerekeye umupira w’amaguru.

Ati “Ubuyobozi mu mikorere ya siporo, inzira za demokarasi n’ubwigenge ntibyigeze bigurishwa. Ntibiri kugurishwa kandi ntibizigera bigurishwa.”

Yongeyeho ko ikibazo cyabayeho ari uko igitekerezo cy’umushinga cyageze hanze mbere y’uko inzego za FIFA zinoza ibiganiro n’igenamigambi byari bikenewe, bigatuma bamwe bumva ko ibyemezo byari byaramaze gufatwa.

Impuzamashyirahamwe z’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) ndetse na CONCACAF yo muri Amerika y’Amajyaruguru, iyo Hagati n’Ibirwa bya Caraïbes, ziheruka gusaba FIFA kwishyura Amadolari miliyoni 10 kuri buri shyirahamwe ry’ibihugu 211 ayigize, akava mu mafaranga FIFA ibitse.

Infantino yavuze ko nubwo umushinga wa FFE utazakomeza, FIFA izakomeza gushaka uburyo bwo kongera ubushobozi bwayo mu bukungu no kongera inkunga igenera abanyamuryango bayo.

Ati “Icyahindutse si intego dufite, ahubwo ni uburyo ibitekerezo bikomeye bitegurwa, bigasuzumwa ndetse bigafatwaho ibyemezo.”

Infantino ateganya kongera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa FIFA ku nshuro ya kane mu matora ateganyijwe muri Werurwe 2027.

Abamunenga basabye ko habaho impinduka zirimo kugabanya ububasha bwa Perezida wa FIFA, gutandukanya neza ubuyobozi bwa Perezida n’ubuyobozi busanzwe bw’urwego, kongera kwita ku burenganzira bwa muntu no gukoresha neza umutungo wa FIFA.

Inama ya FIFA iteganyijwe mu Ukwakira itegerejweho gufata umwanzuro ku hazaza h’imiyoborere y’uru rwego nyuma y’impaka zimaze iminsi.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko yiteguye kwakira impinduka mu miyoborere yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages