Mu ntangiriro za Mata 2024, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (RAFA) ryemeye ko ryatangiye kugirana imikoranire na Mulisa Jimmy binyuze mu Ishyirahamwe rya Ruhago Nyarwanda (FERWAFA).
Nyuma yo gutangaza ibi, Perezida Infantino yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko anejejwe n’iki gikorwa cy’ubufatanye Mulisa yatangiye gukora.
Ati “Ni iby’agaciro kubona umunyabigwi Mulisa Jimmy, yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa Amputee Football mu Rwanda. Urukundo n’umurava aba bose bafitiye umupira w’amaguru ni ubw’agaciro kandi bizagerana kure na Jimmy.”
Mulisa kugeza ubu uri mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nk’Umutoza wungirije yavuze uko yakiriye ubutumwa bwe buturutse kuri Perezida wa FIFA kandi hari byinshi yifuza gukorana na we.
Ati “Naratunguwe cyane kumubona yerekana ko azi neza ibyo nkora noneho akanabigaragariza ku mbuga ze zikomeye. Nishimiye kandi inshingano nahawe na Amputee Football.”
“Nigeze kugira amahirwe yo kuganira na Infantino ariko ninongera kumubona nanone nizeye ko azumva ibitekerezo mfite akanabitera inkunga.
Mulisa Jimmy azagira uruhare mu kuzamura abana bakiri bato bakina ruhago y’abafite ubumuga, kwitabira imikino itandukanye itegura ndetse akanayimenyekanisha mu buryo ubwo aribwo bwose.
Uyu mugabo w’imyaka 40 yabaye umukinnyi wa APR FC, Ikipe y’Igihugu Amavubi kuva mu 2003 kugeza 2009. Amakipe yo hanze ya Afurika yakiniye harimo HAL Bengaluru yo mu Buhinde, KSK Beveren na A.F.C. Tubize yo mu Cyiciro cya mbere mu Bubiligi n’ayandi.
Mu kazi k’ubutoza yanyuze muri APR FC, Sunrise FC na AS Kigali ndetse akaba afite n’Irerero rya Umuri Foundation ryigisha umupira w’amaguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!