Ni ibirori byabaye ku wa Gatandatu nimugoroba nyuma y’umukino wa gicuti wahuje izi ngabo zo mu bihugu byombi zanganyijemo ibitego 2-2 hakitabzwa penaliti bikarangira iza Tanzania zitsinze iz’u Rwanda penaliti 5-4.
Nyuma y’umukino Umuyobozi wa Diviziyo ya 5, Col Justus Majyambere, yavuze ko ari umukino ugamije gukomeza umubano w’abasirikare b’ibihugu byombi kuko ngo basanzwe bafatanya mu guhanahana amakuru y’ibyaha nyambukiranyamupaka.
Umujyanama mu by’Umutekano muri Ambasade ya Tanzania mu Rwanda, Col Ramadhan Dogoli, wavuze ko ibihugu byombi bibanye neza ari na yo mpamvu bateguye uwo mukino kugira ngo banahuze abasirikare bato bakomeze kugirana ubucuti no guhanahana amakuru.
Nyuma y'uyu mukino hakurikiyeho ibirori byo kwakira abasirikare ba Tanzania ndetse n’abayobozi babo, mu birori byabereye kuri East Gate Hotel ibarizwa mu Mujyi wa Ngoma.
Ni ibirori byaranzwe no kuganira ku basirikare bo mu bihugu byombi, aho bakuyemo impuzankano baraganira basangira ubunararibonye ndetse Ingabo z’u Rwanda zinagenera agashimwe iza Tanzania.
Itorero Inganzo Ngari na ryo ntiryatanzwe kuko ari ryo ryasusurukije abashyitsi mu mbyino Nyarwanda zitandukanye zatumye abasirikare ba Tanzania bizihirwa maze na bo barahaguruka babafasha gukata umugara.
Mu bandi bayobozi bitabiriye ibi birori harimo abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, abayobozi ba Polisi y’u Rwanda mu Burasirazuba n’abandi batandukanye bo mu nzego z’umutekano.
Inkuru bifitanye isano:Ikipe y’ingabo za Tanzania yatsinze iy’u Rwanda mu mukino wa gicuti (Amafoto na Video)
Reba uko ibitego by'Ingabo za Tanzania byinjiye































Amafoto: Ntare Julius
Video: Mazimpaka Alain





Ibitekerezo 0