00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’ibiciro bya Stade Amahoro byarikoroje

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 January 2026 saa 07:24
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa kompanyi ya QA Venue Solutions Rwanda icunga Stade Amahoro, bwavuze ko ibiciro byo kuyikodesha bimaze iminsi byinubirwa na benshi biri kuganirwaho n’abafatanyabikorwa batandukanye ku buryo bizahabwa umurongo mu gihe cya vuba.

Byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 19 Mutarama 2026, muri Stade Amahoro, cyitabiriwe n’Umuyobozi wa QA Venue Solutions Rwanda, John Ntigengwa; Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa na Tokoloho Moeketsi ushinzwe Ubucuruzi muri QA Venue Solutions.

Iki kiganiro cyabaye mu gihe hashize iminsi abantu batandukanye barimo federasiyo n’amakipe akoresha Stade Amahoro n’ibibuga birimo Petit Stade, binubira ibiciro byo kuyikodesha bihanitse ndetse hakaba n’abafana bitabira imikino muri iyi stade mpuzamahanga bagaragaje ko serivisi z’ibinyobwa n’ibiribwa zihatangirwa zihenze cyane.

Ntigengwa yavuze ko QA Solutions ifite ubunararibonye mu micungire y’ibikorwaremezo bya siporo n’imyidagaduro, yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda ku wa 15 Gicurasi 2025 kugira ngo icunge Stade Amahoro ikomeze gusa neza ndetse inabyazwe umusaruro binyuze mu gushaka ibikorwa biberamo bibyara inyungu, Leta ikazabona ibyo yashoye.

Ati “Stade igomba gukoreshwa ariko na none hari icyo yinjiza. Ishoramari ryabyo ritwara igihe, ariko noneho tubone idasenyuka, ihora isa neza, iri ku rwego rwiza.”

Kugeza ubu nta giciro gihari cyo gukodesha Stade Amahoro

Tariki ya 1 Nyakanga 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr. Patrice Motsepe, batashye ku mugaragaro Stade Amahoro yari imaze imyaka ibiri ivugururwa, aho yavuye ku bushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 25 igashyirwa ku kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza kandi itwikiriye.

Kuva icyo gihe, iyi stade iri ku rwego mpuzamahanga yakiriye imikino n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo ibyo mu gihugu n’ibiri mpuzamahanga, ariko ubuyobozi buyishinzwe buvuga ko kugeza ubu nta giciro gihari cyo kuyikodesha.

John Ntigengwa uyobora QA Solutions Rwanda yavuze ko ubwo bahabwaga ububasha bwo gucunga iyi Stade, bagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri ya Siporo, federasiyo z’imikino itandukanye n’amakipe, basanga igiciro cyo kuyakiriramo ibikorwa kiri hejuru ku buryo byabaye ngombwa ko bitandukana bitewe n’imikino yahabereye.

Ati “Uhereye igihe twatangiye kwakira imikino, ntabwo turamenya neza ngo igiciro cyo gukodesha Stade Amahoro ubu ngubu ni angahe buri kipe twavuga yakwishyura.”

Yongeyeho ko barebye ibiciro bitandukanye by’mikino yakwishyurwaho amafaranga menshi, bakora ibiciro bitandukanye ariko amakuru yavuye muri ayo magerageza ari yo bazagenderaho bagena ibiciro.

Ikipe ishaka Stade Amahoro ihagurukira kuri miliyoni 3 Frw

Ubuyobozi bwa QA Solutions Rwanda bwavuze ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Mutarama 2026, bugirana inama n’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda [Rwanda Premier League], FERWAFA n’amakipe, kugira ngo barebere hamwe uburyo iki kibazo cyashakirwa umuti urambye.

Ntigengwa yavuze ko mu biganiro byabanje, amakipe yagaragaje ko Stade yakabaye yishyurwa miliyoni 3 Frw cyangwa miliyoni 5 Frw ndetse ari wo murongo bateganya kugenderamo.

Ati “Stade ni iy’Abanyarwanda kandi igomba gukoreshwa n’Abanyarwanda. Ariko ku buryo abantu bose bashyize hamwe, ku buryo nta kintu gipfa. QA yabonye ko kugira ngo tugere ku byo dushaka twese, bisaba gukorera hamwe. Leta iradufasha igihe cyose.”

Yongeyeho ko ubundi iyo bavuga igiciro, bareba icyitwa gukodesha Stade Amahoro cyari miliyoni 10 Frw ubu kikaba kigeze kuri miliyoni 3 Frw kubera nkunganire ya Leta. Ibindi ni amazi, amashanyarazi, abashinzwe umutekano na ‘protocole’, imodoka za ambulance n’ubwishingizi bw’abantu ku kibazo cyose cyavuka.

Ibi byiyongera ku giciro cyo gukodesha Stade Amahoro ni byo bizamura amafaranga kuko nko ku mukino APR FC yakiriyemo Rayon Sports mu Ugushyingo 2025, yishyuye hafi miliyoni 32 arimo miliyoni 10 Frw yo gukodesha ikibuga, andi agenda mu bindi byangombwa bikenerwa muri stade.

QA Solutions Rwanda yavuze ko yagiranye amasezerano na kompanyi zitandukanye zirimo abagurisha amatike, abashinzwe umutekano na ‘protocole’ kugira ngo bajye bakora ibiri ku rwego rukenewe hatagize ikibazo kivuka.

Ntigengwa yavuze ko mu gihe ikipe yaba igaragaje ko umukino ushobora kwitabirwa n’abantu bake ku buryo abakora ‘protocole’ n’abashinzwe umutekano bagabanuka, na yo izajya yoroherezwa.

Yongeyeho ko kuva bahawe iyi stade mu buryo bwuzuye tariki ya 2 Ukwakira 2025, kuyishyikirizwa byaratangiye muri Nyakanga, bagiranye ibiganiro na federasiyo zitandukanye ku mikoreshereze y’ibi bikorwaremezo aho Gymnase ya NPC Rwanda ari ubuntu umwaka wose ku bikorwa byayo naho Petit Stade ikaba ari ibihumbi 500 Frw nubwo ubusabe bwa mbere bwari miliyoni 2 Frw ku gikorwa cyahabereye.

Umuyobozi wa QA Venue Solutions Rwanda, John Ntigengwa, asobanurira abanyamakuru ibijyanye n'imicungire ya Stade Amahoro

Ibya serivisi zihenze muri Stade Amahoro byasubiwemo

Kuva Stade Amahoro ivuguruye itashywe, abitabira ibikorwa bihabera bakunze kugaragaza ko batishimira ibiciro baguraho ibinyobwa n’ibiribwa bihacururizwa kuko akenshi biba bikubye hafi gatatu igiciro bashobora kubiguriraho hanze ya stade. Urugero rw’ibyarikoroje ni amazi ya 2500 Frw n’ikawa ya 8000 Frw.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, John Ntigengwa yavuze ko guhitamo abacururiza mu maduka yo muri iyi stade ari inshingano za QA Solutions Rwanda kuko hari urwego rw’ubuzima n’isuku baba bagomba kubahiriza.

Muri Stade Amahoro harimo aho kugurishiriza 35 harimo 14 hasi na 21 hejuru, hakaba kandi n’imiryango 17 ishobora gucururizwamo bihoraho aho hari itandatu yahawe amashyirahamwe y’imikino ayikoreramo.

Ku biciro, Ntigengwa yagize ati “Byabayeho mbere y’uko tuhagera gusa n’ejo bundi habayeho ikibazo cy’uwahenze amazi, njye ubwanjye naraje mubaza uwashyizeho igiciro mubwira ko bitakunda. Ubu ntabwo ikawa ikigura 8000 Frw, ni hagati ya 3000 Frw na 4000 Frw.”

Stade Amahoro yazamuye amafaranga amakipe yakuraga ku kibuga

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yavuze ko inama bakorana n’ubuyobozi bwa QA Solutions Rwanda kuri uyu wa Kabiri, ari iya gatatu igamije ubufatanye bukwiye hagati y’impande zombi.

Yagaragaje ko aba-sportifs bakwiye kubanza kumva ko Stade Amahoro iri ku rwego rushya batamenyereye, ariko biri mu murongo mwiza nubwo ikiguzi cyo kuyikodesha gitandukanye no gukoresha izindi stade.

Ati “Imyumvire igomba guhinduka. Ibyo umuntu atanga ngo ahakinire bitandukanye n’iby’ahandi. Ubu ibiganiro aho bigeze n’aho kureba uburyo dusohora amafaranga, tukinjiza menshi arushaho.”

Karangwa yagaragaje ko hari amahirwe adasanzwe Stade Amahoro yazanye kuko amakipe yayakiriyemo imikino ya Shampiyona mu mwaka ushize w’imikino, kuva ivuguruwe, yahasaruye hafi miliyari 1 Frw.

Ati “Mbere yo kuvugururwa kwa Stade Amahoro, byari bigoye kubona miliyoni 400 Frw mu mwaka wose w’imikino. Stade Amahoro ikiza, mu mwaka ushize twageze kuri miliyoni 950 Frw, hafi miliyari 1 Frw. Hari amahirwe iki gikorwaremezo cyatuzaniye. Ni imikino ine yabereye hano muri 240 ikinwa, duhita tugera kuri urwo rwego rwo kugurisha amatike gusa.”

Mu buryo buri kuganirwaho n’abakoresha Stade Amahoro harimo no kugabana (ijanisha) ku mafaranga aboneka ku buryo bagabana ikiguzi gisanzwe ndetse no gushaka abaterankunga ku mikino ihabera.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League yavuze ko inshingano zabo ari ukubyaza umusaruro umupira w’amaguru ku buryo muri uyu mwaka w’imikino bifuza ko iyi Stade izakinirwaho byibuze imikino 30 mu mikino 120 ikinirwa i Kigali.

Amakipe menshi amaze iminsi atinya gukodesha Stade Amahoro kubera kwanga kugwa mu gihombo
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yavuze ko Stade Amahoro yazamuye amafaranga yinjijzwa n'amakipe binyuze mu kugurisha amatike gusa
Tokoloho Moeketsi ushinzwe Ubucuruzi muri QA Venue Solutions

Amafoto: Umwari Sandrine

Video: Byiringiro Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages