Amakipe nka Police FC yafashe icyemezo cyo gutandukana n’uwahoze ari umutoza wayo Cassa Mbungo nyuma yo kutishimira umusaruro yatanze.
Umutoza Bizimana Abdou yasezeye mu ikipe y’Amagaju ayishinja kutubahiriza amasezerano yagiranye nayo.
Umutoza Bekeni kandi na we ashobora gusinyira ikipe ya Etincelles mu gihe yaba inaniranywe na Seninga Innocent.
Abatoza benshi basezera bitewe n’uruhurirane rw’ibibazo bigaragara mu makipe by’imiyoborere, kudahemberwa ku gihe n’izindi mpamvu benshi bemeza ko zidindiza iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Nizar Khanfir ati: “99 % nzava muri APR FC”
Nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 kuwa Gatandatu ikabona itike yo gukina ½ cy’igikombe cy’Amahoro, umutoza wa APR FC Nizar Khanfir yaratunguranye avuga ko hari amahirwe menshi yo kuva muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuko afite andi makipe menshi amwifuza ashobora kwerekezamo.
Ati“ Nibyo abayobozi bansabye ko nakongera amasezerano ariko nzafata icyemezo amasezerano yanjye arangiye. Gusa navuga ko muri rusange amahirwe 99% ari uko nzagenda kuko hari amakipe menshi yo hanze anyifuza.”
Nizar wageze mu Rwanda tariki 6 Werurwe 2016 afite amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.
Umukino wa mbere wa APR Fc, Nizar yarebye ari ku butaka bw’U Rwanda, ikipe ye yatsinze Musanze FC ibitego 3-0 kuri Stade ya Kigali.
Umukino wa mbere yatoje yatsinzwe na Yanga Africans ibitego 2-1 kuri stade Amahoro mu mikino ya Orange CAF Champions League.
Mu mikino 20 amaze gutoza, yatsinze 14 atsindwa ine anganya ibiri. Gutsindwa gukomeye yagize ni mu mukino wa shampiyona yanyagiwemo na mukeba Rayon Sports ibitego bine ku busa.
Karekezi Olivier ashobora kugirwa umutoza mukuru wa Rayon Sports
Amakuru aturuka imbere mu ikipe ya Rayon Sports aravuga ko iyi kipe yaba iri mu biganiro na rutahizamu wabiciye mu Rwanda, Karekezi Olivier ushobora kuyizamo nk’umutoza mukuru agasimbura Masudi Djuma.
Igihe twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ntibyadukundira ariko umwe mu bayobozi b’Umuryango wa Rayon Sports bemeza ko bishimira uko Masudi yitwaye.
Musabende Ange Claudine, Umunyamabanga w’umuryango wa Rayon Sports yahakanye amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’abatoza bashobora kuza gusimbura Masoudi Djuma avuga ko ubu bashishikajwe no kurangiza shampiyona.
Ati "Aya ni amakuru adafite aho ashingiye. Ntabwo umuntu yajya mu biganiro n’umutoza atabanje kugisha inama umuryango kandi ariwo uzamuhemba. Ubu turashaka kurangiza shampiyona n’uwo twaganira byaba nyuma kandi nabwo ku busabe bwa Masoudi aramutse ashaka undi bafatanya ariko ubu twishimira uko yitwaye nta kibazo."
Mashami Vincent na Seninga Innocent bashobora kujya gusimbura Cassa wirukanywe muri Police FC ?
Amakuru agera kuri IGIHE nuko Seninga ashobora kwerekeza mu ikipe ya Police FC akaba yaza gufatanya na Mashami Vincent nawe bivugwa ko yaba ari mu biganiro n’iyi kipe.
Umunyamabanga wa Police FC, CIP Mayira Jean de Dieu yanze guhakana aya makuru avuga ko Mashami ari umutoza mwiza bibaye ko aza muri iyi kipe byaba ari byiza.
Mayira yavuze ko hari akanama gashinzwe kuzana abatoza ariko ubu karimo kwiga ku mutoza waza muri iyi kipe akayifasha gutwara igikombe cya shampiyona ihora irota.
Yakomeje atangaza ko Cassa Mbungo André yirukanywe nyuma yo kudatanga icyizere cyo gutwara igikombe.
Ibya Seninga Innocent utarongera amasezerano muri Etincelles bikomeje kugenda byegezwa bitewe n’ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’ikipe ndetse na we ariko bitagize icyo bitanga.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Seninga Innocent yadutangarije ko atarafata umwanzuro w’ikipe azerekezamo kuko hari amakipe menshi batangiye kuganira.
Ati" Ku mugoroba ubuyobozi bwampamagaye kugira ngo tuganire ariko bashaka kumenya niba hari indi kipe namaze gusinyira ndabahakanira ariko mbabwira ko ndi mu biganiro n’amakipe atatu nabo ba kane. Birashoboka ko nagenda nibaramuka batabashije kumpa ibyo nifuza ariko nzabimenya mu cyumweru gitaha ingengo y’imari imaze gusohoka."
Seninga yabwiye IGIHE ko ari mu biganiro bikomeye na Police FC ariko hakiri ikibazo cya bamwe mu bayobozi bayo bamushaka n’abandi bashaka kuzana umuzungu ariko ngo mu minsi mike azaba yamenye aho azerekeza.
Uyu mutoza kandi ngo yanegerewe n’amakipe ya Sunrise na Mukura VS, ariko ngo akurikije uburyo Etincelles imugaragariza ko imushaka ndetse na Police FC nk’ikipe ikomeye mu gihugu ikaba imwifuza ngo amahirwe yo kujya muri izo zindi ni make cyane.
Ku bivugwa ko aramutse agiye muri Police FC yakungiriza Mashami Vincent, Seninga yagize ati "Nanjye hari umuyobozi wa Police FC wabimbwiyeho ariko nta kibazo mbibonamo kuko Mashami ni inshuti yanjye magara, twariganye, twarakoranye cyane kuba twakongera guhura dutoza Police FC ni byiza. Icya mbere ni ukubahana mugatahiriza umugozi umwe."
Ikipe ya Police FC kandi biravugwa ko yaba yatangiye kugirana ibiganiro n’umutoza Sam Timbe kugira ngo aze kuyitoza.
Okoko Godefroid ashobora kwirukanwa muri Mukura VS
Umutoza Okoko Godefroid wa Mukura VS ashobora guhambirizwa nyuma yo kunanirwa kugeza ikipe kure mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, ubuyobozi bwifuzaga kwegukana ndetse ntanafashe ikipe ye gutwara igikombe cya shampiyona kandi yarahabwaga amahirwe.
Umunyamabanga wa Mukura VS, Sheikh Habimana Hamdan yabwiye IGIHE ko nta masezerano barongerera uyu mutoza ndetse ngo nta n’ibiganiro birabaho kuko babanje gutegereza ko amasezerano yari afite arangira.
Amakuru IGIHE gifite ni uko iyi kipe iri mu biganiro bikomeye na Kanyankore Yaounde utoza ikipe ya Vitalo yo mu Burundi akaba yazayifata umwaka utaha wa shampiyona.
Kanyankore yatoje ikipe ya Vital’0 kuva mu 1986 kugera mu 2001, 2001 -2005 yaje mu Rwanda atoza Les Citadins (AS Kigali), anayihesha igikombe cy’Amahoro muri 2003 atsinze APR FC ku mukino wa nyuma.
Mu Rwanda, Kanyankore yanatoje Rayon Sports na Kiyovu Sports mbere yo gusubira muri Vital’O.
Kanyankore yari kumwe na Rwanda B yatwaye igikombe cya CECAFA 1999 ari umutoza wungirije, anyura mu ikipe y’igihugu y’u Burundi ndetse anatoza Amavubi nk’umutoza w’agateganyo.
Urujya n’uruza rw’ibibazo muri Gicumbi bishobora gutuma batandukana n’umutoza Ruremesha
Ruremesha araca amarenga ko atazaguma muri Gicumbi FC. Ubwo yaganiraga na IGIHE, yagize ati “Kuhaguma biragoye ariko Amagaju anyegereye twaganira.”
Umutoza Emmanuel Ruremesha yavuze ko akurikije uburyo intego za Gicumbi FC zagiye zihinduka mu myaka itatu ishize atewe inkeke n’akazoza ke mu minsi iri imbere, ndetse agashimangira ko kuguma muri iyi kipe bigoye.
Ati “Amasezerano twari dufitanye azarangirana n’uyu mwaka ariko nta muyobozi turavugana kugeza ubu. Wenda barashaka ko tubanza tukarangiza shampiyona bakajya mu byo kongera amasezerano nyuma ariko ku bwanjye biragoye kuko nkurikije uko ikipe yari ibayeho mu myaka itatu ishize nuko iriho ubu nibaza uko umwaka utaha izaba imeze.”
Yavuze ko imibereho y’amakipe y’Uturere ari ikibazo gikomeye kuko iyo ubuyobozi buhindutse hakaza abadakunda imikino, usanga batanibuka ko ikipe ibaho cyangwa ugasanga bayifata nk’ikintu kitihutirwa..
Abajijwe niba hari amakipe yandi amushaka, Ruremesha yirinze kugira byinshi atangaza ku yandi makipe yaba amwifuza avuga ko ashaka kubanza kurangiza amasezerano muri Gicumbi akajya yagira izo baganira.
Ruremesha akomoza ku Magaju FC aherutse gutandukana n’uwahoze ari umutoza wayo Bizimana Abdou Bekeni yavuze ko ari ikipe nziza, ifite n’abaturage bayikunda.
Impinduka zikomeje gukorwa mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda zirashimangira ko umwaka utaha wa shampiyona uzagaragaramo amasura mashya ndetse no guhangana gukomeye.



















TANGA IGITEKEREZO