Iminsi ibaye 43 ikibazo cya Rayon Sports na Intare FC kigikururana ndetse kugeza ubu ntiharafatwa umwanzuro wa nyuma ku ikipe igomba gukomeza muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro hagati yazo.
Ni mu gihe andi makipe yageze muri icyo cyiciro, yamenyekanye mbere ya tariki ya 8 Werurwe ndetse mu cyumweru gitaha hazaba hamenyekanye ayageze muri ½ mu gihe Police FC itaramenya iyo zigomba guhura.
Iki kibazo cya Rayon Sports na Intare FC gikomeje kuba akasamutwe kuri FERWAFA yagitangije isubika umukino wo kwishyura wari guhuza amakipe yombi ku wa 8 Werurwe mu gihe haburaga amasaha atatu ngo utangire.
Ni kimwe mu byabaye imbarutso yo kwegura kwa Nizeyimana Olivier wari umaze amezi 22 gusa ayobora iri Shyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda.
Handitswe amabaruwa menshi, hakorwa inama nyinshi, komisiyo ziraterana, birangira hemejwe ko amakipe yombi agomba guhura ku wa Gatatu, tariki ya 19 Mata 2023.
Intare FC yari yarakomeje kwinangira, igaragaza ko hakwiye gukurikizwa amategeko Rayon Sports igakurwa mu irushanwa, yatunguranye yanga kujya ku kibuga, yongera gushimangira ko itakina n’ikipe yikuye mu Gikombe cy’Amahoro.
Mu gihe Rayon Sports n’abasifuzi bishyushyaga kuri Stade ya Bugesera, iyi kipe yindi yari ituje, ahubwo ishyikiriza FERWAFA ibaruwa ivuga ko itanyuzwe n’icyemezo cyafashwe ku wa 4 Mata.
Yagize iti "Impamvu yaduteye gufata icyo cyemezo ni uko tutanyuzwe n'icyemezo cya Komisiyo y'Ubujurire, tugahitamo kwituriza mu rwego rwo kwirinda guhangana".
Yakomeje igira iti “Tuboneyeho kubasaba kuba abanyakuri, tukihatira kubaka umupira ubereye u Rwanda n’Abanyarwanda, tukirinda kwica amategeko cyangwa kuyagoreka no kwirengagiza ukuri ngo hanezezwe bamwe.”
Isaha y’umukino, saa Cyenda, yarageze, abasifuzi bategereza Intare FC iminota 15, amaso ahera mu kirere.
Icyakozwe n’abasifuzi bari bayobowe na Komiseri w’Umukino, Hakizimana Ambroise, ni uguhamaza Kapiteni wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel n’Umutoza Haringingo Francis, bakababwira ko umukino utakibaye.
Aba babwiye uruhande rwa Rayon Sports ko bagiye gukora raporo bagaragaza ko Intare FC yatewe mpaga, ibindi bikazemezwa na FERWAFA.
FERWAFA irabyifatamo gute?
Nubwo urugamba rusa n’aho rugana ku musozo kuko amahirwe menshi ari uko hashingirwa ku cyemezo cy’abasifuzi cyo ku wa 19 Mata, ariko ubuyobozi bwa FERWAFA ntibworohewe.
Kuri ubu, Komisiyo y’Amarushanwa muri FERWAFA igomba kwicara kuri uyu wa Kane, bitarenze ku wa Gatanu, igafata umwanzuro kuri mpaga igomba guterwa Intare FC.
Ikirushaho kubera uru rwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda isereri ni uko hakurikijwe amategeko, Intare FC ni yo ijya mu kuri kuko Rayon Sports yikuye mu Gikombe cy’Amahoro, ntiyatanga ikibuga cyari gukinirwaho tariki ya 10 Werurwe nk’uko yari yabisabwe na FERWAFA.
Iyi FERWAFA na yo yakoze amakosa yo kutemeza ko Rayon Sports yavuye mu irushanwa, ahubwo irwana no gushaka uburyo yagaruka mu irushanwa kubera igitutu cyo hanze.
Kugeza icyo gihe, iri Shyirahamwe ryibwiraga ko byoroshye kubikemura no kubirenga nk’uko byagenze ku yandi makipe arimo Gicumbi FC na Gasogi United.
Intare FC bivugwa ko mu mugongo wayo harimo ubuyobozi bwa APR FC nka bakuru bayo, iratuje ndetse yo ishimangira ko icyo yifuza ari uko hakurikizwa amategeko.
Igikomeje kwibazwa ni umwanzuro FERWAFA iza gufata ku bijyanye na mpaga n’ikizakurikiraho kuri Intare FC yahereye muri Werurwe ivuga ko yiteguye gukina na Police FC muri ¼!
Indi nkuru wasoma: Intare FC yanze gukina na Rayon Sports, iterwa mpaga (Amafoto)








Ibitekerezo 0