Iyi nteko rusanga yagombaga kuba kuri iki cyumweru tariki 6 Werurwe 2016, ariko yaje gusubikwa nyuma yo kuvuga ko abanyamuryango bitabiriye batageze kuri 2/3, umubare usabwa kugira ngo icyemezo cyafatwa kibe cyakwemezwa.
Uyu mwanzuro uri mu itashimishije bamwe ma banyamuryango bari bitabiriye iyi nteko bavugaga ko ari urwitwazo rw’abayobozi kugira ngo bakomeze kugundira ubuyobozi, ngo kuko na mbere hari ibyemezo byagiye bifatwa bikemezwa kandi ubwo bwitabire butagezweho.
Umwe mu munyamuryango utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Biriya n’ubundi twaje tubizi. Ntibifuza kugenda kandi turabarambiwe. Mu busanzwe sindi indashima, tuzabibukira ko baduhesheje ubuzima gatozi ariko nta kindi bakoze uretse kuturisha imitima. Birababaje kubona abakagombye gufasha ikipe aribo bayisenya. Ibi ntituzabibababarira na rimwe.”
Mu kiganiro gito yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama, umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports, Ngarambe Charles yatangaje ko nubwo amatora ari nayo yari igikorwa nyamukuru cy’umunsi atabayeho ariko babonye umwanya wo gusasa inzobe baganira ku kibazo gikomeye kiri no kuvugwa cyane, kijyanye n’umushinga wo gukata abanyamuryango amafaranga yo gufasha ikipe wahagaze nyamara wari wishimiwe cyane n’abagenerwabikorwa.
Ngarambe yagize ati “Twabonye umwanya wo gusasa inzobe kuri uwo mushinga, yaba ku ruhande rw’umuryango n’uruhande rw’uhagarariye umushinga twaganiriye buri wese avuga uko abyumva nyuma duhitamo kubisubika bikazakomeza no kuri komite izatorwa ubutaha.”



















TANGA IGITEKEREZO