Hashize iminsi mike Paris Saint - Germain yongeye gusezererwa muri ⅛, imibare y’abaherwe bayo izamo agatotsi, kuko ahanini baguze uyu mugabo intego nyamukuru ari ukwegukana iri irushanwa, Bayern Munich yabatsinzemo imikino ibiri.
Nyuma yo kuva mu Gikombe cy’Isi ahesheje Argentine ikuzo, amakuru menshi yavugaga ko Messi agiye kongera amasezerano muri PSG, ariko aho iviriye mu irushanwa ry’amakipe akomeye i Burayi, Inter Miami y’umunyabigwi wayikiniye, David Beckham, ishyiramo imbaraga ngo nayo imwegukane.
Ikinyamakuru L’Equipe kivuga ko Inter Miami izi neza igisobanuro cyo kuzana Lionel Messi muri Shampiyona ya Major League Soccer, ko yazamura isura yayo ndetse n’iy’ikipe.
Kigira kiti "Barakora buri kimwe cyose bamuzane. Ni we muntu wenyine kuri iyi Si umuyobozi mukuru wa Inter Miami, Jorge Mas ari gutekereza. Muri Kamena 2021 yarabigerageje mbere y’uko Messi asinyira PSG. Ntabwo rero ari akazi atangiye nonaha, kuko no muri Qatar yaramwegereye."
Komiseri wa Shampiyona ya Major League Soccer, Don Garber, ntabwo yemera neza inzira ziri gukoreshwa mu kumvisha Messi ko agomba kujyayo.
Ati "Amakipe agomba gukora byinshi kandi mu buryo butandukanye. Major League Soccer ifite umwihariko. Iyo ikintu kirimo inyungu rusange abantu bagomba gukorana. Icyakorwa cyose Perezida wa Inter Miami n’uw’uwishyirahamwe, bashyize hamwe hari icyahinduka."
Umukinnyi wa Toronto FC, Lorenzo Insigne, ni we uri guhembwa amafaranga menshi muri Shampiona ya Major League Soccer, aho afata umushahara wa miliyoni $14.
Kugira ngo Messi ayigemo, yiteguye kwandika amateka yo gukuba inshuro nyinshi uwo mushahara, bakamuha inzu nziza hafi y’ikibuga gishya cya Inter Miami ndetse n’andi masezerano ku ruhande y’ubufatanyabikorwa.
Amasezerano ya Lionel Messi muri PSG yatangiye muri Kanama 2021, azarangirana na Kamena 2023.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!