Uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 10 Nzeri 2025.
Ubwo yari abajijwe ukuri ku amakuru amaze iminsi avugwa ko Interforce yagurishije izina n’umwanya wayo, Chairman Kamunuga yavuze ko atari ko bimeze ahubwo ikipe yaseshwe.
Ati “Twarayiseshe kuko nta mpamvu yo kugira amakipe abiri muri federasiyo imwe. Yadutwaraga amafaranga y’ubusa. Ubu tugiye gukora amakipe y’abato adufasha kubaka Police FC, kuruta uko twagira Interforce ikinamo abakuru tudashobora no kuzamura.”
Yakomeje avuga ko ibi bizakorwa hashyirwaho irerero ariko kuri ubu ikihutirwa ari ugukurikiza amabwiriza ya FERWAFA.
Ati “Yego irerero rizajyaho ariko ubu turashaka gukurikiza amabwira ya FERWAFA yo kugira amakipe y’abatarengeje imyaka 17 na 20 ariko nyuma tuzubaka irerero ryo kuzamuriramo impano.”
Police FC iri kwitegura umwaka mushay w’imikino, aho umukino wa mbere wa shampiyona izakira Rutsiro FC, ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025.







Ibitekerezo 0