00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intsinzi ya APR FC kuri Les Aigles du Congo yateje umwiryane mu Banye-Congo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 September 2026 saa 02:03
Yasuwe :

Gusezererwa kwa Les Aigles du Congo muri CAF Champions League, itsinzwe na APR FC, bikomeje kugarukwaho cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse byubuye ihangana no guterana amagambo hagati y’Abanye-Congo by’umwihariko abakunzi b’iyi kipe n’aba TP Mazembe.

Les Aigles du Congo ya Vidiye Tshimanga, umwe mu bantu ba hafi ya Perezida Félix Tshisekedi, yasezerewe nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze wabereye muri Stade Amahoro ku wa 11 Nzeri 2026, biba ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Mu kiganiro Sport et Détente cyatambutse kuri Shalom Radio Television HK ku wa 13 Nzeri, Umunyamakuru Félix Mwenze yavuze ko yatunguwe n’imikinire ya Les Aigles du Congo, ashimangira ko itari ku rwego rw’iri rushanwa bitewe n’imyiteguro myiza yari yaragize ndetse ko bikwiye kuryozwa Perezida wayo, Vidiye Tshimanga.

Ati “Ibyabaye byose kuri Les Aigles du Congo hari uwo kubibaza. Ni Vidiye Tshimanga. Ikipe yishyize ku gitutu ubwayo, mbere na mbere ibyabaye mbere yo gutangira iri rushanwa rya Champions League, ikibazo cya stade, itumanaho, gushaka gusubiza uwo ari we wese no gufata ibyemezo bidafasha abakinnyi.”

Yongeyeho ati “Yewe n’amahitamo yo gukora urugendo ku munsi w’umukino wo kwishyura. Njye nibajije ikibazo ni iki biza kubafasha? Ese bagombaga gukora ibyo APR yakoze?”

Gullit Koba wari uyoboye ikiganiro, yavuze ko yabonye amakuru ko Les Aigles du Congo yashakaga kugenda n’indege yihariye.

Ati “Uko byagenda kose bashakaga kugenda nka APR, nk’uko APR yaje i Lubumbashi.”

Mwenze yashimangiye ko aho ari ho habereye ikosa kuko nubwo hari aho byagiye bibaho ko ikipe igera ku kibuga mbere y’iminota 30, igakina igatsinda, ariko iyi kipe y’i Kinshasa yishyize mu byago yashoboraga kwirinda mbere.

Les Aigles du Congo yageze i Kigali ku munsi w'umukino hamwe n'indege yihariye yayisubije i Kinshasa umukino urangiye

Kuba APR FC yarafanwe n’Ingabo z’u Rwanda byarabakangaranyije

Mu mashusho yifashishijwe muri iki kiganiro, nk’uko byanagiye bigarukwaho ku mbuga zitandukanye guhera ubwo umukino wabaga, harimo agaragaza Ingabo z’u Rwanda zitabiriye umukino kugira ngo zishyigikire APR FC.

Benshi mu Banye-Congo bagiye bifashisha ayo mashusho mu gushimangira ko byari bigoye ko Les Aigles du Congo yabona intsinzi i Kigali kuko abakinnyi bayo batakinnye bisanzuye kubera abasirikare bari benshi muri Stade Amahoro.

Mu kiganiro, Gullit Koba yagize ati “Reba uburyo abasirikare bari benshi, batabarika, kuri Stade Amahoro y’i Kigali. Ariko si ko byari bimeze i Lubumbashi, ubwo Les Aigles yakinaga umukino wayo nta bafana, ariko ku ruhande rwo mu Rwanda byari ibindi.”

Christian Mbondo Wabana na we wari muri iki kiganiro, yavuze ko umukino ubanza utagaragayeho abafana kubera ikibazo cy’umutekano muke, ndetse ku wo kwishyura w’i Kigali hatari abasirikare gusa, ahubwo hari n’abafana basanzwe.

Ku bijyanye no kuba abakinnyi ba APR FC barahawe agahimbazamusyi muri Stade Amahoro, Gullit Koba yavuze ko ari ubwa mbere amashusho nk’ayo afashwe akanashyirwa hanze n’iyi kipe, ibigaragaza uburemere uyu mukino wari wahawe dore ko u Rwanda na RDC bitabanye neza muri iyi minsi.

Aba banyamakuru bagaragaje ko kuba abafana ba TP Mazembe bari bashimangiye ko bazashyigikira APR FC i Lubumbashi, biri mu byatumye umukino ubanza ubera mu muhezo.

Mwenze ati “Ntabwo byakumvikana neza uburyo ikipe yo muri RDC yaba ikinira mu rugo ariko ikaba ihanganye n’abafana benshi.”

Mu nkuru yakozwe n’uwitwa Vincent Okongo kuri Tiktok ku wa 12 Nzeri, yavuze ko Vidiye Tshimanga uyobora Les Aigles du Congo yashinje ubuyobozi bwa TP Mazembe n’abakunzi bayo gushyigikira APR FC mu buryo bw’amafaranga no kuyifana, ibyo yise “kugambanira igihugu.”

@vincent.okongo75 #rdcongo🇨🇩 #viral #kinshasa🇨🇩 ♬ son original - Vincent Okongo
Umukino w'i Kigali wabereye imbere y'abafana mu gihe uw'i Lubumbashi wari wabereye mu muhezo
Ingabo z'u Rwanda zishyigikiye ikipe yazo ya APR FC

Indege yagejeje Les Aigles du Congo i Kigali yishyuwe na Leta ya RDC

Umunyamabanga Mukuru wa TP Mazembe, Frédéric Kitenge Kikumba, wari watumiwe muri iki kiganiro cyabaye ku wa 13 Nzeri, yanyomoje aba banyamakuru, avuga ko indege yagejeje Les Aigles du Congo i Kigali yishyuwe na Leta ya RDC.

Ati “Ikipe ya Les Aigles ntiyigeze ikodesha indege. Amahitamo yo kujya gukina ku munsi w’umukino ntiyari amahitamo yabo, nta bundi buryo bari bafite. Nta mafaranga bari bafite yo kwishyura uburyo busanzwe bw’urugendo rwa Lubumbashi- Dar es Salaam- Kigali.”

Yakomeje ati “Basabye Perezidansi yamenyesheje Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean Pierre Bemba, wategetse kompanyi ya Ethiopian Airles ngo ijyane ikipe i Kigali, inayicyure i Kinshasa.”

Ku bijyanye no kuba APR FC yarashyigikiwe n’abasirikare i Kigali, Kitenge yavuze ko ntacyo bitwaye, nk’uko utabuza FC St-Eloi Lupopo gushyigikirwa n’abacukura amabuye y’agaciro ndetse n’abubaka imihanda ya gari ya moshi.

Ati “Niba ufite ikipe ya gisirikare, kuko bariya basirikare bose ntibari bafite intwaro, ni ikipe yabo, ni ibisanzwe. Bakoze ibyo bagombaga gukora.”

Les Aigles du Congo yashyize imbaraga mu kirego ishinjamo TP Mazembe gukinisha rutahizamu Bingi Belo adafite ibyangombwa ndetse impande zombi zamaze guhamagazwa n’Ishyirahamwe ry’Umupora w’Amaguru muri iki gihugu (FECOFA) aho zizitaba tariki ya 17 Nzeri 2026.

Gusezererwa na APR FC ntibyakiriwe neza n'abo muri Les Aigles du Congo
APR FC yatsinze ibitego 3-0 mu mukino wabereye i Kigali, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League ku giteranyo cy'ibitego 3-1
Umunyamabanga Mukuru wa TP Mazembe, Frédéric Kitenge Kikumba, yavuze ko Les Aigles du Congo nta bushobozi yari ifite ubwo kwitegera indege ahubwo yasabye ubufasha muri Perezidansi ya RDC
Perezida wa FC Les Aigles du Congo, Vidiye Tshipanda Tshimanga, yari yayiherekeje i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages