Nubwo atazwi cyane muri iyi kipe, ingaruka ze ziri kugera kuri buri wese uyirimo, kuko itorohewe n’imanza iri gutsindwa umusubizo nyamara ari we mbarutso yabyo.
Ikinyamakuru BBC cyashyize hanze inkuru icukumbuye ku buzima bw’uyu mugabo w’imyaka 37, usanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa.
Pinto ni Umunya-Portugal w’umuhanga mu gucengera mu makuru y’ikoranabuhanga, wihaye intego zo gushyira hasi ikipe ya Manchester City.
Abinyujije ku rubuga rwe yise ‘Football Leaks’, yashyizeho amakuru ajyanye n’iyi kipe, arimo ubutumwa bwa E-Mail bugaragaza amasezerano iyi kipe yagiranaga n’abaterankunga bayo, ndetse n’ibigaragaza uko yishyurwaga cyangwa yo yishyuraga.
Ibyo byatumye iyi kipe yo muri Shampiyona y’u Bwongereza igaragara nk’iyarenze ku mategeko y’ikoreshwa ry’umutungo wayo, ndetse mu ijoro ryo ku wa Gatanu, yahamwe n’ibyaha 114 bikekwa ko byakozwe kuva mu 2009 kugeza mu 2018.
Kuri iyi nshuro ntabwo ari gufatwa nk’uwinjira mu ikoranabuhanga agamije guhemukira ibigo yinjiriye, ahubwo yari agamije gushyira hanze ubuhemu bwakozwe n’iyi kipe mu myaka yatambutse.
Abandi bari kumufata nk’umunyakuri wagaragariye mu ruhande rubi rw’umupira w’amaguru.

Ubuto bwa Pinto
Umwe mu bahoze ari abarimu ba Pinto, akaba n’umunyapolitiki wo muri Portugal yaganirije ikinyamakuru BBC, wo yari we mu myaka yatambutse by’umwihariko mu buto bwe.
Uramutse ubonye Pinto mu maso, agaragara nk’umwana ukiri muto ndetse n’umusatsi usokoje nk’uw'abana. Uramutse umuzi ntiwamwitiranya n’abandi bantu, dore ko atajya ahinduka cyane ku bantu bamuzi neza.
Uko ni ko umwarimu we wamwigishaga isomo ry’Ubumenyi bw’Isi, Mario Falcao, amwibuka.
Yavuze ko “Rui yari umwana nk’abandi bose, yari umwana mwiza w’imisatsi ihagaze. Yakundaga kuganira n’abandi bana, ariko ntasamare cyane.”
Ati “Yari afitanye umubano mwiza n’abarimu, nubwo yakundaga gusiba amasomo yabo. Byasabaga ko Se amukurikiranira hafi mu buryo bwose, ibyatumaga atsinda nta kibazo.”
Mu by'ukuri, yari intyoza mu byerekeye mudasobwa. Imirimo yose yakoraga mu masomo atandukanye yabaga ari myiza cyane, kuko yabaga yabishyizemo imbaraga n'ubwitonzi. Mu masaha y’ikiruhuko yajyaga mu myitozo ngororamubiri, cyangwa akajyana n’inshuti ze gufata amafunguro ya McDonald's.
Pinto yakuriye mu buzima busanzwe. Yakuriye mu gace kitwa Vila Nova de Gaia, gaherereye hakurya y’uruzi rwa Douro, ahateganye n’Umujyi wa Porto, umujyi wa kabiri munini muri Portugal.
Yize mu ishuri rikomeye rya Escola Secundaria Almeida Garrett, dore ko abaturage bo muri ako gace baryitaga kaminuza, nyamara ari ishuri ry’amashuro abanza.
Se, Francisco, yakoraga mu ruganda rukora inkweto, aza kubitera umugiongo ajya kwicururiza ibikoresho bya kera nk’imitako. Ni mu gihe Nyina yari yarapfuye afite imyaka 11.
Falcao wamwigishije ntiyumvaga ko azavamo uwo ari we uyu munsi, agashinga urubuga nka Football Leaks.
Ati “Twaratunguwe twese kubera uwo yahindutse we. Ntitwatekereje ko yavamo uyu muntu ukora ibituma akurikiranwa n’ubutabera. Sinifuje ko we n’umuryango we baba muri ibi bihe, gusa tukibaza ko ari ikibazo cy’urubyiruko mu gukoresha mudasobwa cyangwa ikibazo cy’imikorere mibi y’amakipe.”
“Kuko murabizi yari umufana wa FC Porto, ari na byo byamusunikiye kwinjira mu makuru y’amakipe. Byanashoboka ko yashakaga gutanga ubutabera nk’uko abakiri bato babikunda.”

Umuvugizi wa rubanda
Pinto yashinze Football Leaks agamije kwerekana ukuri kwahishwe mu mupira w’amaguru. Umunyamakuru wo muri Portugal, Antonio Varela, yibuka ishingwa ry’uru rubuga nk’ibyabaye ejo kuko ni we muntu wa mbere Pinto yahamagaye, amuhisha imyirondore ye ndetse amubeshya ko yitwa ‘John’. Icyo gihe hari muri Nzeri 2015.
Antonio yagize ati “Ubwo nakiraga ubutumwa bwa Email buvuye kuri Football Leaks, nari mu cyumba gitegurirwamo amakuru, byari ibintu bitangaje. Ako kanya nahise njya kuri urwo rubuga, maze mbona ibintu bitangaje.”
“Hariho amakuru menshi cyane umuntu atigeze yumva cyangwa ngo asomeho mbere. Twahise twumva ko ibyo bifite agaciro gakomeye cyane.”
Gushyira hanze ibyari byatangajwe na Pinto byabanje kuba ikibazo kuko yari amakuru rimwe na rimwe ashobora gushora ikigo mu manza, kuko bakekaga ko amakuru yabonetse mu buryo butemewe. Gusa bahisemo guha abantu amakuru, kuko ari ko kazi k’igitangazamakuru.
Icyo gihe ntabwo Pinto yari yerekeje intwaro ze kuri Manchester City, ahubwo yari yibanze ku mupira w’amaguru mu gihugu cye, ashyira hanze amabanga ya Benfica na FC Porto.
Nyuma yaho, yashyize hanze izindi nyandiko n'ubutumwa by’amakipe n’abahagarariye abakinnyi bakomeye nka Cristiano Ronaldo, Lionel Messi na Neymar Junior.

Yegereye itangazamakuru mu gushyira hanze amabanga y’amakipe
Umunsi umwe yemeye guhura n’umunyamakuru Rafael Buschmann, wakoreraga ikinyamakuru cya Der Spiegel cyo mu Budage, kuko yari azi neza ko ari umuntu wo kwizerwa utamuterarana cyangwa ngo amugambanire amushyire hanze.
Icyo gihe yamuhaye inyandiko zirenga miliyoni, aragenda azicaranaho na bagenzi be bashakamo amakuru y’ibyahishwe mu mupira w’amaguru.
Christoph Winterbach wari muri abo, yavuze ko kwinjira muri izo nyandiko byari ibidasanzwe.
Ati “Nari meze nk’umwana icyo gihe. Uramutse uri umukunzi wa ruhago, uri n’umunyamakuru w’imikino, ukabona inyandiko na Email z’aho amasezerano akorerwa inyuma y’amarido uba unezerewe.”
“Twakoresheje ikoranabuhaga mu gusesengura no gusoma izo nyanduko, hanyuma tureba neza ko ari amakuru afitiye inyungu abadukurikira. Ni uko dutangira kwandika tuzi neza ko ibyo dutangaza ari ukuri.”
Mu 2019, ku nshuro ya mbere Winterbach yabonye Pinto amaso ku maso. Icyo gihe yari yafashwe n’inzego z’umutekano, ategereje kuburana ku byaha byo kwinjira mu makuru ya mudasobwa atabiherewe uburenganzira, ariko ntiyamenye ko ari we.
Gusa nyuma yamusabye ikiganiro Pinto kugira ngo abantu bemere ko ibyo avuga ari byo. Yaramwemereye, ariko hashyirwaho umutekano uhambaye, bagahurira n’ahantu h’ibanga cyane. Winterbach avuga ko byari bimeze nka filimi ya “Hollywood”.
Akivayo yagize ati “Rui Pinto si muremure. Afite umusatsi mwinshi usokoje mu buryo uhagaze. Afite amatama y’umutuku kandi ni urubyiruko, ubyibushye, usa n’aho asekeje. Yishimira abantu kandi iyo muhuye arakwaakira.”
“Afite imico yo kwishimira, aba afite intego kandi akita ku bintu. Azi ubwenge bwinshi cyane. Agira ibitekerezo byinshi ku ngingo muri kuganiraho. Ni umuvugizi wa rubanda mwiza i Burayi niba atari na we wa mbere ku Isi.”
Nyuma yo guhura yamuhaye inyandiko 3000 zingana na Terabytes 3, harimo izo gukoresha mu kinyamakuru Der Spiegel n’izo guha inzego z’iperereza i Burayi zikazikurikirana.

Pinto yajujubije inzego z’ubutabera
Mu myaka itandatu ishize, ubuzima bwa Pinto bwarahungabanye cyane, kuko yafungiwe muri Hongrie mu 2019, yimurirwa iwabo muri Portugal, afungirwa mu nzu yihariye.
Yagejejwe imbere y’ubutabera mu 2023, akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka ine isubitse nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iyezandonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kwinjira mu makuru ya mudasobwa atabiherewe uburenganzira.
Nyuma y’igihe gito, urundi rukiko rwo mu Bufaransa bwamukatiye igihano cy’amezi atandatu na yo asubitse kubera nanone ibyaha nk’ibyo.
Muri Mutarama 2025, yatangiye kuburanishwa ku bindi byaha byo guhimba imyirondoro ye no guhisha ubuzima abayeho.

Intwari cyangwa igisambo?
Ana Gomes, wabaye umunyapolitiki akaba n’uhagarariye igihugu cya Portugal mu bya dipolomasi, yasuye Pinto wari muri gereza ategereje kuburana, yanatanze ubuhamya mu rubanza rwe aramushyigikira.
Yavuze ko Pinto akwiriye kurindwa aho gukurikiranwa n’ubutabera.
Ati “Ibyo yashyize ahagaragara ni ingenzi cyane. Muri Portugal, nta gushidikanya ko ari we muntu ukomeye cyane kurusha abandi bose batanga amakuru.”
“Agomba kuba inshuti y'inzego zacu z'ubutabera n'iz'iperereza ku byaha. Yafashije abayobozi b'ibindi bihugu by'i Burayi gukurikirana abarya ruswa n'abanyabyaha, aho kuba uwo mushinja ibyaha.”
Ana Gomes yabajijwe niba ibyo yakoreye Manchester City ari byo, agira ati “Ntabwo bindeba. Niba ntacyo bikeka se, bafite ikihe kibazo?”
Jose Carlos Freitas wahoze ari umunyamakuru yavuze ko Pinto afatwa nk’igisambo.
Ati “Benshi bamubona nk’umujura, nubwo hari abandi bamufata nk’intwari. Ariko wavuga ko ari umujura nubwo yashyize hanze uruhande rubi ruba mu ishoramari rya siporo. Si umuntu mwiza.”



Ibitekerezo 0