Iyi myitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamairambo, yitabiriwe n’abakinnyi basanzwe n’abashya biganjemo abanyamahanga bari mu igeragezwa.
Umutoza Roberto Oliviera Gons Alvez de Carmo (Robertinho), yatangaje ko kuri uyu mukino azaba adafite abakinnyi nka Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu bafite amakarita abiri y’imihondo.
Biyongera kuri Yannick Mukunzi, Christ Mbondi na Nzayisenga Kassim bari mu bihano bya CAF nyuma yo guteza imvururu ku mukino Rayon Sports yakinnye na USM Alger muri Algeria.
Kubura aba bakinnyi Robertinho asanga ari ikibazo gikomeye ariko yiteze ko abandi bazamufasha kubona amanota atatu.
Ati “Ni abakinnyi b’ingenzi tutazaba dufite ariko birashoboka. Nyuma yo gukina imikino ibiri yo hanze twitwara neza abakinnyi bigaruriye icyizere. Igikenewe ubu ni ukubategura mu mutwe cyane kuko nicyo kizadufasha imbere ya Young Africans.”
Ku bakinnyi b’abanyamahanga bari muri iyi kipe, uyu mutoza ukomoka muri Brazil yavuze ko ubu nta mwanya munini yabaha ahubwo arajwe ishinga no gutegura abo asanganywe ari nabo azifashisha, abandi akazabareba nyuma.
Rayon Sports ifite amanota atandatu irasabwa gutsinda Young Africans ikagira icyenda ikazategereza ibizava mu mukino wa USM Alger na Gor Mahia zifite umunani.
Uyu mukino uzaba tariki 29 Kanama kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.



















TANGA IGITEKEREZO