Abanyamujyi bazahaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku wa Gatatu, tariki 12 Ukwakira yerekeza muri Libya.
Iyi kipe izanyura i Doha muri Qatar aho izagera ku wa Kane, tariki 13 Ukwakira 2022, igahita ikomereza mu Mujyi wa Tunis muri Tunisia, aho izamara umunsi umwe.
AS Kigali nigera muri Tunisia izacumbika muri Hoteli Ramada Plaza y’inyenyeri eshanu ndetse i Tunis izakorera imyitozo yoroshye yo kunanura imitsi mbere yo kwerekeza muri Libya.
Ku wa Gatanu ni bwo iyi kipe izava i Tunis ikomereza Benghazi aho izakinira umukino wayo, izaba muri Hoteli yitwa Juliana y’inyenyeri eshanu. Biteganyijwe ko ikipe nigera i Benghazi izakora imyitozo ibiri mu kwitegura umukino wo ku Cyumweru, tariki 16 Ukwakira 2022.
Nyuma y’umukino, biteganyijwe ko ku wa Mbere saa moya z’umugoroba ikipe izahaguruka i Benghazi ikore urugendo rw’iminota 45 yerekeza i Tunis, iharare, buke ku wa Kabiri yerekeza i Doha muri Qatar aho izarara mbere yo gufata indege isubira i Kigali.
AS Kigali yanganyije na Al Nasr 0-0 mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup wabereye i Huye ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ukwakira 2022.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera kuri Stade Martyrs y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Libya (LFF) yakira abafana ibihumbi 10.500 ikaba iherereye mu Gace ka Benina mu bilometero 19 gusa mu Burasirazuba bwa Benghazi.
AS Kigali isabwa gutsinda no kunganya mu buryo ubwo ari bwo bwose burimo igitego kugira ngo ibone amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho aho yahura n’ikipe izaba yasezerewe muri CAF Champions League mbere yo kugera mu matsinda nk’intego yihaye uyu mwaka w’imikino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!