Ubwo Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko, ingengo y’imari ya 2018/19, yagaragajemo imishinga itandukanye Guverinoma iteganya gukora mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Muri iyo mishinga harimo n’uwo kubaka stade z’uturere twa Bugesera, Ngoma na Nyagatare uzatwara miliyari 3,7 z’amafaranga y’u Rwanda, stade zizaba zifite ubushobozi bwa kwakira abantu bagera ku bihumbi bitatu buri imwe kandi zikazakoreshwa n’abakina imikino itandukanye.
Imirimo yo kubaka izi stade yatangiriye mu karere ka Bugesera tariki ya 1 Kanama 2018, aho biteganyijwe ko imirimo yo kubaka aho abafana ibihumbi bitatu bazicara izarangira hakurikireho icyiciro cyo kubaka ibibuga birimo icy’umupira w’amaguru cy’ubwatsi, Tennis, imikino ngororamubiri, Basketball na Volleyball.
Ikibanza cya stade ya Bugesera kigizwe n’ibibuga amazu arimo urwambariro rw’abakinnyi, inzu izakoreramo abaganga bakora ubutabazi bw’ibanze, icyumba kizakoreshwa mu nama cyangwa ibiganiro n’abanyamakuru, parikingi y’ibinyabiziga by’abitabiriye imikino n’ibindi.
Stade Regional ya Bugesera izubakwa mu gihe kingana n'amezi 10 izaba yuzuye tariki 28 Nyakanga 2019.
Utumodoka duto dukoreshwa mu mirimo y'inyubako z'iyi stade
Ibyuma biri gukoreshwa mu kubaka inkingi z'umusingi uzubakwaho Stade ya Bugesera
Umuriro wifashishwa mu ihindurwa ry'ibyuma bishyirwa mu ishusho bifua ijyanye na gahunda y'inyubako
Baba bakase ibyuma bijyane n'ibipimo bifuza
Aha niho bagondera ibyuma kugira ngo babikoreshe mu ishusho ijyanye n'igishushanyo mbonera cya Stade
Umwe mu bubatsi atunganya urubaho rwifashishwa mu kuringaniza ibyuma
Imodoka itunda umucanga
Kubaka stade bigeze ku musingi
Umusingi bawuvangavangamo urujege, sima n'ibyuma kugira ngo ukomere
Aho bavangira urujege na sima
Umushoferi ushinzwe kuzanira abubatsi urujege na sima aganira n'umwe mu bubatsi
Iyo barangije kuvanga urujege na sima babijyanira abashinzwe kubimena mu musingi
Iyo bamennye mu musingi bararinganiza neza
Imvura ni imwe mu mbogamizi bahura nayo ariko ngo ntizigera idindiza imirimo yo kubaka
No mu mvura akazi karakorwa kugira ngo igihe biyemeje kizagere iyi stade yuzuye
Uyu ashinzwe gushyira urujege ndetse na sima mu ngorofani mbere y'uko bijyanwa kuvangwa
Ingorofani zuzuye mbere y'uko zijyanwa
Nyuma yo gushyira itaka aho rigomba kujya uyu arariringaniza
Imisingi ikomeje gucukurwa
Iki cyanya nicyo kizajyamo ubwatsi bazajya bakiniraho
Aha niho hazajya stade y'akarere ka Bugesera
Ikigo cy'Abashinwa CRBC niyo yubakisha iyi stade
Urujege rumenwa mu musingi mbere yo kuringaniza
Ku muhanda mugari wa Bugesera urenze i Nyamata ubona icyapa cyerekana aharimo kubakwa stade
Igishushanyo mbonera cya stade z'uturere ziri kubakwa
Ikibuga cy'imikino y'intoki nacyo cyarateganyijwe
Izi stade zizaba zifite ikibuga cy'imikino ngororamubiri
Umukino wa Tennis nawo uri mu bigomba kugezwa mu turere dutandukanyeAmafoto: Ntare Julius
Ibitekerezo 0