Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, ni bwo uyu mukinnyi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, atangira urugendo rumwerekeza i Dubai.
Uyu mukinnyi w’imyaka 21 ni umwe mu bamaze imyaka ibiri muri Rayon Sports atabona umwanya uhagije wo gukina, gusa impano ye idasanzwe ikaba yarasunikiye andi makipe kumushaka.
Mu gihe haburaga umwaka umwe ku masezerano ye muri Gikundiro, yemeye kugirana ibiganiro na yo barayasesa, hanyuma yishakira ahandi, ari na yo mpamvu yamaze kumvikana na Nova Star SC.
Iyi kipe igiye kumuha amasezerano y’imyaka itatu, akaba ari umwe mu bazayifasha muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27, dore ko ari bwo ikizamuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Nova Star SC ni ikipe ishingiye ku bakinnyi bakiri bato, ari na yo mpamvu yashimye Iradukunda Pascal.
Iradukunda afite ubushobozi bwo gukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, ndetse akaba yanakina asatira izamu anyuze mu mpande.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!