00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irambona Eric wa Rayon Sports agiye kurushinga nyuma yo gutera ivi (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 31 December 2018 saa 09:22
Yasuwe :

Myugariro wa Rayon Sports, Irambona Eric Gisa, yateye ivi asaba umukunzi we Mugeni Olivia kumubera umugore, ndetse ubukwe bwabo buri mu 2019.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 nibwo Irambona w’imyaka 26 yahuje inshuti n’abagize umuryango we kuri Urban Hotel mu muhango wo gusaba umukunzi we ko babana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Muri uyu muhango, uyu myugariro w’ibumoso yashyigikiwe n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports nka Mugisha François Master, Mutsinzi Ange Jimmy, Djabel Manishimwe n’Umutoza wabo Roberto Oliveira Goncalves do Carmo bita Robertinho.

Uyu mukinnyi wavutse tariki 4 Ukuboza 1992 yafashe uyu mwanzuro nyuma y’imyaka itatu amaze aziranye na Mugeni Olivia.

Irambona yabwiye IGIHE ati “Ntabwo mfashe uyu mwanzuro mpubutse. Maze imyaka itatu nziranye nawe kandi yahinduye byinshi mu buzima bwanjye.”

“Si ukuba ari umukunzi wanjye gusa ahubwo ni n’umujyanama wanjye mu kazi nkora k’umupira w’amaguru. Kubana nawe ntekereza ko bizanteza imbere kurushaho.”

Irambona Eric n'umukunzi we bagiye gushyingirwa

Biteganyijwe ko bazashinga umuryango mu mpeshyi ya 2019 akaba undi mukinnyi wa Rayon Sports ukoze ubukwe nyuma ya Manishimwe Djabel uzarushinga na Niyitunganye Kawthar tariki 26 Mutarama 2019.

Myugariro wa Rayon Sports yemerewe n'umukunzi we ko bazabana
Bombi bamaze imyaka itatu ari inshuti zikomeye
Amarangamutima yasaze Mugeni nyuma yo kwambikwa impeta n'umukunzi
Bombi basangiye umutsima bishimira urugendo rushya bagiye gutangira
Abakinnyi ba Rayon Sports, Mutsinzi Ange Jimmy, Manishimwe Djabel, Mugisha Master n'umutoza Robertinho bari mu bitabiriye ibi birori
Djabel Manishimwe ni undi mukinnyi wa Rayon Sports uherutse kurushinga
Robertinho yishimiye intambwe yatewe n'umukinnyi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages