Irambona ni umukinnyi wa Kiyovu Sports kuva mu mpera za Gicurasi, aho yayigezemo avuye muri Rayon Sports.
Mu gihe siporo y’umuntu ku giti cye imaze ukwezi kumwe ikomorewe, Irambona ari mu bakinnyi bakomeje gukora imyitozo kugira ngo umwaka utaha w’imikino uzatangire ari ku rwego rwiza.
Ku wa Kane, Irambona yitoreje ku Mumena, aho Kiyovu Sports isanzwe ikorera imyitozo, ikanahakirira imikino. Yahasanze Ishimwe Saleh na we uherutse kongera amasezerano mu ikipe y’Urucaca.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Irambona Eric, yavuze ko yishimiye gukina mu ikipe imeze nk’ umuryango kandi ifite amateka.
Ati” Ni ikipe nziza ifite amateka, ikipe ifite ibintu byinshi ihuriyeho n’iyo nahozemo. Ni ikipe imeze nk’umuryango. Ni ibintu byiza kuri njyewe kandi banyakirirye neza, nisanze mu muryango ushimishije”.
Abajijwe uko abona umutoza Olivier Karekezi ugiye kongera kumutoza nyuma yo gukorana na we muri Rayon Sports, Irambona yavuze ko bishimishije kuko ari umutoza mwiza uhora yifuza intsinzi.
Ati "Kugeza ubu amakuru numva kenshi ni uko Kiyovu Sports ishobora gutozwa na Karekezi, ni umutoza mwiza twabanye, ni umutoza ushaka intsinzi, uzi gutsinda. Ikipe Karekezi atoza ni ikipe ifite ikirango cyo gutsinda ntekereza ko byaba ari byiza gotozwa na Karekezi muri iyi myaka”.
Irambona Eric yijeje abafana ba Kiyovu Sports ko azabaha ibyo afite 100% kandi ko kuba iyi kipe yaraguze abakinnyi beza bitanga icyizere ku bakunzi bayo.
Yahishuye ko kubera icyorezo cya Covid-19, muri gahunda ya Guma mu Rugo, yari yarabyibushye cyane ariko ubu akaba yarasubiye uko yanganaga ubwo bakinaga Shampiyona.
Irambona Eric yasinye imyaka ibiri muri Kiyovu Sports, avuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka umunani, akaba ari we mukinnyi wari uyimazemo igihe kirekire.
Amafoto: Uwihanganye Hardi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!