00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi ba Iran banze kuba muri Amerika mu Gikombe cy’Isi, bazacumbika muri Mexique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 May 2026 saa 07:59
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Iran izacumbika mu Mujyi wa Tijuana wo muri Mexique mu gihe cy’Igikombe cy’Isi nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryemeye ubusabe bwayo bwo gukura umwiherero wayo muri Arizona.

Byemejwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Iran, Mehdi Taj, mu butumwa bw’amashusho bwanyujijwe kuri Telegram y’iri Shyirahamwe ku wa Gatandatu.

Ati “Tuzacumbika muri Tijuana, hafi y’Inyanja ya Pacifique ndetse ni ku mupaka wa Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Taj yongeye ko ibyo bizabafasha kwirinda ibibazo bijyanye no kuba batarabona Visa ndetse bazoroherwa n’ingendo zijya muri Mexique bakoresheje indege za Iran Air.

FIFA ntacyo iravuga kuri ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Iran.

Iran izakinira imikino ibiri ya mbere yo mu Itsinda G muri Los Angeles, ihura na Nouvelle-Zélande tariki ya 15 Kamena n’u Bubilgi tariki ya 21 Kamena, mbere yo guhura na Misiri mu mukino uzabera muri Seattle ku wa 26 Kamena.

Mehdji Taj yavuze ko aho bazacumbika hegeranye cyane n’aho bazakinira.

Ati “Intera iri hagati yacu n’ikibuga cy’imikino yacu muri Los Angeles ni iminota 55 n’indege.”

Muri uku kwezi, abayobozi ba Iran bavuze ko abakinnyi babo n’abatoza batarabona Visa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe habura igihe kitageze ku kwezi ngo Igikombe cy’Isi gitangire.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 48 rikabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, rizatangira ku wa 11 Kamena risozwe ku wa 19 Nyakanga 2026.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages